INZIRA Y’UMUSARABA UMUHANZIKAZI ALYN SANO YANYUZEMO MURUGENDO RWO GUKORA INDIRIMBO SAY LESS.

Indirimbo ‘Say Less’ ni imwe mu ndirimbo za Alyn Sano zakunzwe ikaba yarasahotse mu mpera za 2022, ni indirimbo yakoranye n’abahanzi bakomeye nka Sat B wo mu Burundi ndetse na Fik Fameica wo muri Uganda.

Alyn Sano avuga ko mu ikorwa ry’iyi ndirimbo yahuriyeko n’ingorane nyinshi dore ko yakoze impanuka ubwo yari mu modoka yerekeza muri Uganda, aho yari agiye guhura na Fik Fameica mu gikorwa cyo gufata amashusho yayo.

Ati “Yari indirimbo ivuze ikintu kinini kuri njye. Nafashe urugendo njya muri Uganda mu modoka yanjye, inshuti yanjye yari intwaye, byari bikomeye cyane imodoka yakoze impanuka tugeze mu nzira.”

Uyu muhanzikazi yemeza ko iyo arebye amashusho y’iyi ndirimbo n’aho igeze aterwa ishema nayo.

Ati “lyo ndebye amashusho y’iriya ndirimbo numva ntewe ishema n’aho ngeze. Ibaze ko nayikoze ndi kurira kubera ibintu twari tumaze gucamo! Icyo gihe uwari uyoboye amashusho yaranyihanganishije, turayikora irarangira. “

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *