
Kuri uyu wa Kane, taliki ya 5 Kamena 2025, isi yose yifatanyije mu birori by’Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije (World Environment Day), wizihirizwa mu gihugu cya Koreya y’Epfo, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Duce imyanda ya plastike.” Beat Plastic Pollution
Uyu munsi ngarukamwaka washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu mwaka wa 1972, wizihizwa bwa mbere ku ya 5 Kamena 1973, ugamije gukangurira amahanga gufata iya mbere mu kurengera ibidukikije no gukemura ibibazo bikomeye birimo isuri, itwikwa ry’amashyamba, ihindagurika ry’ikirere, imyanda, n’iyangirika ry’amazi n’ubutaka.

Amakuru atangazwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije (UNEP) agaragaza ko hagati ya toni miliyoni 19 na 23 z’imyanda ya plastike zigeramo mu biyaga n’inyanja buri mwaka. Iyi myanda yangiza urusobe rw’ibinyabuzima, itera indwara ku bantu, ikanangiza ubukungu bushingiye ku bukerarugendo n’uburobyi.
Koreya y’Epfo yakiriye ibirori by’uyu mwaka, nk’igihugu cyagaragaje ubwitange n’ubushake mu kurwanya imyanda ya plastike, binyuze mu guca ibikoresho bya plastike bikoreshwa inshuro imwe gusa, no gushora imari mu gusubiramo ibikoresho (recycling).

U Rwanda narwo rwifatanyije n’isi mu kwizihiza uyu munsi, rugaragaza intambwe rumaze gutera mu gukumira ikoreshwa rya plastike. Kuva mu 2008, u Rwanda rwashyizeho itegeko ribuza ikoreshwa ry’amasashe, ruba rumwe mu bihugu bike ku isi byafashe icyemezo gikomeye nk’icyo.