Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko igihugu cye “cyicuza cyane” igitero cyagabwe ku rusengero rukuru rw’Abagatulika rwa Holy Family Church mu mujyi wa Gaza, cyahitanye abantu batatu bari bahahungiye.

Mu itangazo yasohoye, Netanyahu yagize ati: “Buri buzima bw’umuntu w’inzirakarengane buburiyemo ni igihombo gikomeye. Twifatanyije mu kababaro n’imiryango yaburiye ababo hamwe n’abemera b’iyo dini.”
Icyo gitero cyabaye ku wa Kane, aho igisasu cy’igisirikare cya Isiraheli cyarashwe muri ako gace cyagwiriye ku rusengero rwa Holy Family Church, rukaba ari rwo rusengero rukuru rw’Abagatulika rwonyine ruherereye muri Gaza. Nk’uko byatangajwe na Patriarika ya Kiliziya Gaturika i Yeruzalemu, abandi bantu benshi bakomeretse.
Umushumba wa Kiliziya Gaturika ku Isi, Papa Leo wa XIV, yatangaje ko “ababajwe cyane n’iyo mpanuka itwaye ubuzima n’ibikomere”, asubiramo ubusabe bwe bwo guhagarika intambara muri Gaza.
Mu butumwa bwe, Netanyahu yavuze ko Isiraheli iri gukora iperereza kuri icyo gitero, kandi ko igihugu cye gikomeje “kwiyemeza kurinda abasivile n’ibyicaro byera by’amadini.”
Igisirikare cya Isiraheli (IDF) cyasohoye itangazo rivuga ko iperereza ry’ibanze ryerekanye ko “ibice by’igisasu cyarashwe mu bikorwa bya gisirikare muri ako gace bishobora kuba aribyo byaguye ku rusengero mu buryo butateguwe.” Bakomeje gutangaza ko icyateye icyo gitero kitaramenyekana neza kandi iperereza rigikomeje.
IDF yongeyeho iti: “Duhora twibanda ku kugaba ibitero ku ntego za gisirikare gusa kandi tugakora ibishoboka byose kugira ngo turinde abasivile n’ibyicaro by’amadini. Turicuza icyago cyose cyaba cyaratewe tutabigambiriye.”
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Amerika, Karoline Leavitt, yatangaje ko Perezida Donald Trump “atarishimiye na gato” ibyabaye kuri urwo rusengero.
Trump yagiranye ikiganiro na Netanyahu ku wa Kane mu gitondo, aho Netanyahu yamubwiye ko “icyo gitero cyabaye ari impanuka.”
Patriarika ya Yeruzalemu yavuze ko umupadiri w’iyo paruwasi, Padiri Gabriel Romanelli, ari mu bakomerekeye muri icyo gitero.
Bagize bati: “Abantu bari bahungiye muri uru rusengero baratekerezaga ko nibura bazahabona ubuhungiro nyuma yo kwamburwa amazu yabo, imitungo n’agaciro kabo. Ariko n’iyo santuari ntiyababereye indiri y’umutekano.”
Bagasozanya n’ijwi risaba ko “iyi ntambara irangira burundu.”