isombe ifunguro ryuzuyemo intungamubiri zifasha umubiri w’umuntu

isombe ni kimwe mu biribwa bikunzwe mu rwanda no mu bihugu byinshi bya afurika

ni ibibabi biba byateguwe neza bigatekwa hakoreshejwe ibirungo bitandukanye nk’ibitunguru, tungurusumu, amavuta cyane cyane (amamesa)ndetse rimwe na rimwe hakiyongeramo ubunyobwa cyangwa amata. uretse kuryoha kwayo isombe ni ifunguro rifitiye umubiri akamaro kenshi,ubushakashatsi bugaragaza ko isombe ikungahaye kuri vitamini A na C, zifasha mu kurinda indwara no kongerera umubiri ubudahangarwa.

vitamini A ifasha cyane mu kurinda indwara z’amaso no gufasha uruhu gukora neza, mu gihe vitamini C izwiho kurwanya udukoko twatera indwara z’ubuhumekero,isombe inarimo imyunyungugu nka calcium na potassium bifasha amagufa gukomera neza n’amaraso agatembera neza. ku bana bari gukura kurya isombe kenshi bituma bakura neza kandi bakagira ubuzima bwiza.

nanone kubera ko isombe ikize ku ntungamubiri z’ingenzi bituma igogorwa rigenda neza igafasha mu kurwanya impatwe (constipation) no kugira amara akora neza.si ibyo gusa isombe itekanywe n’ubunyobwa cyangwa amata itanga intungamubiri z’inyongera zifasha mu kubaka no gusana ingingo z’umubiri ahenshi Kandi bakunze kuvangamo n’inyama zizwi kwizina ry’umufupa.mugihe abantu benshi bashishikarizwa kurya indyo yuzuye, isombe ni kimwe mu byo bagombye kwibandaho, kuko ituma umubiri ugira imbaraga kandi ukarinda indwara zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *