
Mu gihe benshi bakomeje kugorwa no gutangira ikiganiro n’umukobwa bahuye na we bwa mbere mu ruhame, abahanga mu mibanire bavuga ko igikenewe atari amagambo arimo urukundo rwinshi, ahubwo ari ubushishozi, gutuza no kwifashisha amagambo y’umwimerere. Uyu munsi Lazizi Academy twateguriye abasore imyitwarire bakwiriye kugira mu kuganiriza umukobwa bahuye bwa mbere mu ruhame.
Ahantu hasanzwe nk’aho abantu bategera bus, ku murongo wa banki, mu kabari cyangwa no mu isoko, ni hamwe mu hantu havukira ibiganiro bishobora kuvamo urukundo, inshuti cyangwa ubucuti burambye. Ariko uburyo benshi babivugamo bukomeje kuba ikibazo.
Abasore benshi iyo babonye umukobwa ubashimishije, bahita batangira bavuga amagambo nk’‘Ndakwikundiye’ cyangwa ‘Wampa nimero?’ ibyo bikamutera kwikura mu kiganiro.
Ayo magambo akunze kumvikana kenshi ku bakobwa, aho abenshi basanga yabaye nk’interuro z’ubuzima bwa buri munsi aho kumva ko ari ibintu bishya. Ibi bituma umukobwa yumva ko ari ku rutonde rw’abandi benshi, bityo igisubizo agenera umuntu wamutangiye atyo kikaba kukurya seen cyangwa kugusiga mu gihirahiro.
Abajyanama batanga inama yo gutangirana amagambo asanzwe, ariko yitondewe. Nko ku murongo wa banki, ushobora kuvuga uti:
“Uyu murongo uratinda kurusha iy’abakobwa bamara isaha bashyiraho makeup.”
Cyangwa se uti:
“Ni ubwa mbere mbona umuntu uhugiye kuri telefoni hano – abandi bose bahugutse.”
Iki kiganiro gito gisa no kwanduranya gifasha umukobwa kumva ko muganira ku gihe muri kumwe, aho kumva ko uje kumuha igitutu cy’urukundo.
N’iyo utazi gusetsa by’umwuga, amagambo yoroheje ariko yatekerejwe neza, akora akazi gakomeye. Amwe mu magambo akunze kwifashishwa harimo nka: ‘Nabonye uko uhagarara ntekereza ko ushobora kuba umujyanama wa ba miss,’ cyangwa ‘Sinzi impamvu natekereje ko uri umunyamakuru…” ushobora kuba ubivugana ubwitonzi.
Iyo umukobwa yumvise amagambo nk’aya, atangira kugutekerezaho nk’umuntu ushishoza, uzi gutega amatwi kandi utihutira kumusaba ibintu atarasobanukirwa na we.
Kugira ngo ikiganiro kigume kuba kiryoshye, ni ingenzi ko ubaza ibibazo bisaba ibisubizo birenze “Yego” cyangwa “Oya.” Ibibazo nka “Ni gute wabonye uru rugendo?” cyangwa “Ese usanzwe ukunda ahantu nka hano?” bifasha mugenzi wawe kumva ko umwitayeho, aho kumva ko uri mu kiganiro cyo kumuhata.
Ariko byose birasaba no gutuza. Iyo umukobwa akubwiye ko yihuta, aho gukomeza kumusaba umwanya cyangwa gusubiza nabi, inama ni uko wakwitonda ukamusigira ijambo ryiza n’akantu k’agasetso:“Oya sinaguhagarika. n’ubundi sinari nabona uruhushya rwo kuganira n’abanyamideli batembera.”
Aho kuba amagambo manini n’igitutu, ubuhanga bwo mu ikiganiro gishingiye ku kugira umwimerere, kwisanzura no gutega amatwi.
Erega burya “Igitego cyiza gitsindirwa mu mupira w’amahoro – si ishoti rya kilometero 50, ahubwo ni igitsindanywe ubushishozi”
🔜 Isomo rikurikira: Isomo rya 2: Amayeri yo gukurura umukobwa mu kiganiro cya chat na sms!
Woow!! This is invaluable message to the youth. Especially this generation face the problem of finding appropriate partner.