
Niba warigeze kohereza ubutumwa nka “Slt chérie”, cyangwa “Bite se sha? Ni wowe?” maze bikarangira akuriye seen gusa, uri mu mwanya mwiza wo gukurikirana iyi nyigisho. Lazizi Academy tugiye kukwigisha uko watangira ikiganiro gituma umukobwa yumva ko uri umuntu utandukanye n’abandi. Icyo wakora kugira ngo ajye ahora agusubiza, amagambo y’ubwenge atuma azajya akwiyumvamo, n’ibyo wirinda.
Ntugatangire nkaho ntacyabaye, tangira ugaragaza umwimerere wawe, wirinda kohereza amagambo nk’aya: “Slt”, “Uri online se?”, “Sha bite?” Ayo ni amagambo 98% by’abasore bose bohereza. Umukobwa aba yarayakiriye inshuro nyinshi ku munsi kandi avuye ku basore benshi.
Aho watangirira ni aha:
Sinshaka kugutesha umwanya, ariko ubu bwiza ufite bugomba kuvugwa.” Cyangwa uti: “Ndumva hari icyo nagusangiza gituma umunsi wawe uba mwiza…” Ushobora no kumubwira uti: “Hari aho nasomye amagambo, usa nayo yanditse — sha burya uri inkuru!”

Uwo murongo utuma umusaba umwanya mu kinyabupfura, kandi umwereka ko utandukanye.
Iyo ugiye gukomeza ikiganiro, hitamo kuganira ku bintu bifite ishingiro kandi bifite aho bihurira n’uwo muvugana. Urugero, ushobora kumubaza uti: “Ni iki kikunezeza kurusha ibindi ku munsi usanzwe?” cyangwa “Ni hehe ushaka kujya ku nshuro ya mbere mu buzima?” Umukobwa akunda gusubiza ibibazo bimwerekeyeho, si ibiganiro birambuye birimo “Ahubwo sha uko mbitekereza…”
Niba yakwereka ifoto cyangwa status, ntumubwire gusa ko ari mwiza. Mwereke ko ibimuri imbere bikurura abantu. Ushobora kumubwira uti: “Hari igihe wandika nkabona ni umutima wawe wanditse, si intoki.” Cyangwa uti: “Ibitekereza byawe mbona bijya bibusana, sinzi niba ubizi.”
Ariko kandi, menya igihe cyo guhagarara. Niba atangiye gusubiza biguru ntege, shyiraho ubutumwa nk’ubu: “Nta kibazo, tuzaganira undi mwanya – nishimiye kumva ijwi ryawe nubwo ari mu magambo.” Ibi byerekana ko utamwiyemeje ku ngufu, ahubwo ko umwubaha.
Hari ibintu biba bigomba kwirindwa mu butumwa nubwo byemewe, ntugatangire uvuga ko umukunda mutaranamenyana. Ntutangirire ku gushaka umubano kandi utaramenya niba nawe abyemera. Wirinde kumubaza ibibazo byinshi nk’uri gukora iperereza. Kandi wirinde amagambo afite igitutu nka “Nshaka kukubona ejo.” cyangwa “Ni iki kukubuza kunyemera?”
Dore amagambo 5 ashobora kugufasha kwigarurira umutima we mu butumwa:
“Ndashaka kukumenya mu buryo bwimbitse, nifuza umwanya ushobora kubonekamo ku buryo ubasha gutekereza utuje.”
“Hari ubuhanga mu buryo wandika — sinari nzi ko amagambo nayo ashobora kuvuga binyuze mu rukundo.”
“Burya hari abantu ubona ntacyo uhinduye, ariko batuma utekereza byinshi.”
“Ntugire ubwoba bwo kuba wowe – burya ni wowe nishimiye.”
“Nubwo ntaguhamagara ariko amagambo yanjye azaguma kukuvugisha.”
Umukoro wa Isomo rya 2:
Andika amagambo abiri cyangwa atatu wakoresha ku butumwa bwa mbere ubonye nimero y’umukobwa ukeneye kumenya.
Lazizi Academy turagufasha kuyatunganya ku buryo bukora!
Tukurarikiye
🔜 Isomo rya 3: “Uko Wakwigarurira Umutima we Muri Date ya Mbere – Amahitamo y’ibyo uvuga, n’ibyo wirinda.”