
Urukundo ntirwubakira gusa ku kuvugana kuri WhatsApp cyangwa gutembera mu nzira zisanzwe. Umukobwa ashaka kureba niba utekereza cyane kurenza gusa ibijyanye n’amarangamutima. Ibi bigaragazwa n’ahantu umujyana, uko umufata, n’ukuntu umwereka ko ashobora kugira umwanya wubashywe mu buzima bwawe.
Gutumira umukunzi wawe ahandi hatandukanye si igikorwa gikomeye cyangwa se gihenze, ahubwo ni ubushishozi bwo kumwereka ko utekereza icyatuma umubano wanyu ukura mu murongo w’imyidagaduro usanzwe ukajya ku rwego rw’ubufatanye no kubaka.
Umusore uzi gufata icyemezo cyo kujyana umukobwa ahandi hiyubashye, nka restaurant nto yuje ituze, agasantere k’icyayi gahoraho, cyangwa igikorwa kijyanye n’iterambere (nk’amamurikagurisha, launching cyangwa ibiganiro rusange), aba amubwira ibintu bibiri mu buryo butaziguye: “Ndagufata nk’umuntu ufite agaciro” kandi “Ndashaka ko wumva ko wanyinjiyemo mu buryo burenze gusa amarangamutima”.
Iyo umuhaye experience yihariye itandukanye n’izindi yamenyereye, si uko uba ushaka kumutwara umutima gusa, ahubwo uba umuha urugero rw’umubano ushobora kuba uhamye. Aba atangiye kukubonamo umuntu ushishoza, wubaha umwanya we, kandi utekereza ahazaza.
Ntibisaba amafaranga menshi. Bisaba gutekereza ku kintu gito gishobora kugira impact nini: kumujyana ahantu hatuje mukaganira, kumwereka ahantu utekereza ko hari ubuzima bwagutse, kumubaza icyo atekereza ku byo mubonye cyangwa mwarimo. Aho ni ho urukundo rutangira gufata umwanya utari uw’amarangamutima gusa, ahubwo uw’icyerekezo.
Iyo umukobwa abonye ko utekereza ku mubano wanyu nk’ubufatanye, atangira no kukubaha nk’umuntu ushoboye gufata inshingano. Niyo mpamvu bitagomba gusa kuba “kugira umunsi mwiza” ahubwo no kumutera umwete – aho abona ko yakwizerwa n’ahazaza hawe.