Urukundo si ugukunda gusa, ahubwo ni ukumenya kurugumana. Abasore benshi bibwira ko iyo umukobwa yemeye gukundana na bo, byose birangiye. Ariko burya si ko bimeze. Niba utitondeye uko witwara, umukobwa aragenda gahoro gahoro, agatangira kwitandukanya n’uburyo atari bwo, akagenda umutima, urugwiro n’icyizere, kugeza igihe usigaye wumva umuri hafi ariko mutari kumwe. Gutsindira urukundo ni intambwe ya mbere, kurugumana ni impano.
Icya mbere umukobwa akeneye ni kwitabwaho no kumvwa. Umukobwa ugerageza kukubwira ibyo atekereza, amarangamutima ye, intekerezo ze cyangwa ibyo akeneye, aba agerageza kukugaragariza ko akigukunda. Iyo amusubiza utamwumvise, wamurebera hejuru cyangwa ukumva ko nta kintu gishya afite, atangira kwiyumvamo ubwigunge. Niyo mpamvu ugomba kumutega amatwi, umuhe umwanya, kandi umwereke ko ibyo avuga bifite agaciro.

Kumubwira amagambo meza no kumusubizamo icyizere nabyo ni ingenzi. Umukobwa akunda kumva ko akundwa, ko akeye, ko afitiye uwo bakundana agaciro. Amagambo meza nk’ “ndagukunda”, “uranshimisha”, “uri mwiza” atuma umutima we ususuruka. Ariko ibyo si amagambo yo mu ntangiriro y’urukundo gusa, ni amagambo agomba guhoraho kugira ngo akomeza imizi y’urukundo mu mutima w’umukobwa.
Umukobwa kandi akeneye kugaragara mu hazaza hawe. Iyo umuhungu atagaragaza ko afite gahunda zisobanutse cyangwa ko umukobwa amubona nk’umuntu w’igihe gito, umukobwa atangira kwibaza niba akwiye gutegereza. Ariko iyo umuhungu agaragaza ko afitanye na we ejo hazaza, ko amuha agaciro nk’umufatanyabikorwa w’ubuzima, umukobwa ariyumva, agahagarara bwuma, agakomeza urugendo rw’urukundo yizeye.
Iri somo riraguhamagarira kwibuka ko umukobwa utitaweho, utumvwa, utabwirwa ijambo ryo kumuhumuriza, n’utarimo mu nzozi zawe, atinda gato akagucika. Umukobwa ntajyendera rimwe, agenda gahoro gahoro. akanyamuneza, urugwiro,byose biragenda kugeza igihe yumva atagishaka kuganira, gusohoka, cyangwa kwereka abantu ko mukundana.
Ariko ibyo byose birashoboka kubihagarika, niba uhisemo kuba umuhungu utanga urukundo rutajegajega, rufite icyerekezo, n’umuco wo kwita ku mutima w’umwari.
Ntuzacikwe n’Isomo rya 6: “Iyo umukobwa atagishaka kukuvugisha cyane, atari uko agufitiye ikibazo ahubwo ni uko yatangiye kukwiyaka buhoro buhoro”