Ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje itangazo rigenewe Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda, haba mu rwego rw’abasirikare bato cyangwa mu rwego rw’Ingabo z’inkeragutabara (Reserve Force). Kwiyandikisha bizatangira ku itariki ya 21 Kamena kugeza ku ya 20 Nyakanga 2025.Abasaba kwinjira mu Ngabo zisanzwe bagomba kuba bujuje ibisabwa birimo kuba ari Abanyarwanda, bafite imyaka 18-25, bararangije amashuri nibura S3, bafite ubuzima buzira umuze kandi batarigeze bakurikiranwa n’inkiko

Abifuza kwinjira mu rwego rw’Inkeragutabara nabo bagomba kuba bafite imyaka ijyanye n’amategeko, bararangije nibura A-level, bafite imyitwarire myiza n’ibyangombwa byose basabwa.

