
Mu kazi no mu mibereho ya buri munsi, itumanaho rinoze ni ingenzi cyane. Kimwe mu bintu by’ingenzi bigize itumanaho ryiza ni gusobanura neza ibyo ushaka kuvuga, kuburyo uwo ubwira amenya neza icyo ushaka kumubwira.
Iyo udasobanuye neza icyo ushaka kuvuga , ngo uwo ubwira amenye icyo ushaka, bishobora guteza ubwumvikane buke, gutakaza igihe mu subiramo ibyo mwagombaga kuba mwarangije kubera itumanaho ritagenze neza, ndetse no guteza umwuka mubi hagati y’abantu. Niba ari akazi , icyemezo cyafashwe mu bucuruzi, cyangwa ikiganiro cy’umuryango, kutamenya icyo umuntu ashaka kuvuga bishobora guteza urujijo no kwangiza umubano.
Gusobanura neza ibyo ushaka bifite akamaro kanini:
- Birinda amakosa kuko haba humvikana neza ibyo umuntu asabwa gukora.
- Byongera icyizere kuko buri wese yumva ko yumvise neza kandi yubashywe.
- Byongera umusaruro kuko ntihakenerwa gusubiramo imirimo cyangwa gukosora ibitagenze neza.
- Byongera umubano mwiza kuko bigabanya amakimbirane kandi bigatuma abantu baganira mu buryo bwiza.
Mu bucuruzi, abayobozi bashishikariza abakozi babo kubaza aho badasobanukiwe, baba barimo kubaka umuco wo gukorera ibintu bose bumva kandi basobanukiwe. Abakozi bakeneye gusobanurirwa neza mu gihe hari ibyo bari gusabwa gukora. Ndetse nabo basabwa kwitonda cyane igihe bari guhabwa amabwiriza yibyo bagomba gukora kugira ngo aho batumvise basobanuze neza.

No mu buzima busanzwe, gusobanura neza ibyo ushaka cyangwa ibyo uri kuvuga,bidufasha kubungabunga umubano wacu n’umuryango, inshuti n’abo dukorana. Kubaza neza ni ikimenyetso cy’uko wumvise ariko ukaba ukeneye ubusobanuro burutaho, ibi bituma ibyo dukora bigira agaciro ndetse bikadufasha kugera ku byo twifuza.
Kugira ngo ube umunyamwuga mu itumanaho, jya wumva neza ibyo undi avuga, ubaze ibibazo bituma usobanukirwa neza, hanyuma usubiremo ibyo wumvise. Ubu buryo bushobora guhindura itumanaho abantu dukoresha ndetse bikadufasha mu iterambere ryacu rya buri munsi.
Muri iyi minsi, aho amakuru atambuka vuba ndetse ikoranabuhanga rikaba rifashe iyambere, benshi birengagije itumanaho rinoze kandi birengagiza ko ari ibintu umuntu yitoza. Kugirango tugire iterambere muri byose ni ingenzi ko umuco wogusobanura neza ibyo ukeneye ari ingenzi. Gusobanura neza si byiza gusa ahubwo ni ngombwa kandi n’ingenzi mu kazi kacu kaburi munsi no mu buzima busazwe.