Iyo usomye cyangwa wumva inkuru ivuga ko u Rwanda ari igihugu “landlocked”, ushobora kwibaza icyo iri jambo risobanuye, ndetse n’icyo bivuze ku mibereho n’iterambere ry’igihugu. Ni ijambo ry’icyongereza, rikoreshwa cyane mu bijyanye n’ubumenyi bw’isi n’ubukungu, risobanura ko igihugu kidafite aho gihurira n’inyanja cyangwa inkombe y’amazi manini yifashishwa mu bucuruzi mpuzamahanga.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu 16 biri muri Afurika bitagira inyanya. Rugoswe n’ibindi bihugu: Uganda mu majyaruguru, Tanzania mu burasirazuba, u Burundi mu majyepfo, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu burengerazuba. Ibi bivuze ko nta buryo bwo gutwara ibicuruzwa ukoresheje amato ku nyanja u Rwanda rufite. Icyo ni cyo gituma ruvugwaho kuba landlocked.

Iyo igihugu kidafite inzira igana ku nyanja, ibyo cyohereza n’ibyo cyinjiza mu mahanga bigomba kunyura mu bindi bihugu bifite ibyambu. Mu gihe cyose u Rwanda rwohereza cyangwa rwakira ibicuruzwa, rubinyuza ku byambu bya Dar es Salaam muri Tanzania cyangwa Mombasa muri Kenya. Ibi bishobora gutuma igiciro cy’ubwikorezi kiba kinini, ndetse bigasaba ubufatanye bukomeye n’ibihugu duturanye kugira ngo ubuhahirane bwihute.
Nubwo kuba landlocked bishobora kuba imbogamizi mu bijyanye n’ubwikorezi, si igihombo cy’iteka. Hari ibihugu byinshi byateye imbere cyane nubwo bidafite inkombe. U Rwanda narwo rumaze gushyira imbaraga mu kubaka imihanda myiza, kubaka ibikorwaremezo byoroshya ubwikorezi, ndetse no guteza imbere ibibuga by’indege nk’uburyo bwihuse bwo guhuza isi. By’umwihariko, ibikorwa birimo kubaka gari ya moshi izahuza u Rwanda n’ibyambu bya Tanzania biratanga icyizere cy’uko ubwikorezi bwo ku rwego mpuzamahanga buzoroha.
Bityo rero, iyo bavuga ko u Rwanda ari “landlocked”, ntibivuga ko rutagera ku bandi, ahubwo ni uko rutabasha kugera ku nyanja ku buryo bworoshye. Ariko uko igihugu gikora iyo bwabaga ngo kirusheho kwihuza n’isi, bigaragaza ko kuba landlocked atari imipaka ku iterambere, ahubwo ari indi nzira yo gutekereza ku buryo bwo kurenga izo nkomyi.
ese hari icyo wifuza Lazizi news yazagufasha gusobanukirwa ,twandikire muri comment ufashe nabandi basomyi