
John MacArthur, umuvugabutumwa w’Amerika wari uzwi cyane ku isi hose kubera inyigisho ze zifatika kandi zidacogora ku byanditswe bya Bibiliya ndetse no kuba umwe mu barinzi b’imyemerere gakondo mu Itorero rya gikristo, yitabye Imana afite imyaka 86.
Nk’uko byatangajwe na Phil Johnson uhagarariye itangazamakuru ry’ivugabutumwa rya John MacArthur akaba ari na we wagiye atunganya ibitabo bye, avuga ko uyu musaza yaguye mu mujyi witwa Santa Clarita, Calif uherereye muri Leta ya California ni nyuma y’uko yahawe ibitaro muri uku kwezi kubw’indwara y’umusonga ufitanye isano no kubagwa umutima n’ibihaha kenshi.
MacArthur yamamaye cyane nk’umuyobozi w’itorero Grace Community Church riri muri California, aho yamaze imyaka irenga 50 atangaza ubutumwa bw’ukuri ashingiye ku nyigisho za Bibiliya. Azwi kandi cyane kubera gahunda ye ya radiyo “Grace to You”, yakwirakwizaga inyigisho ze mu bihugu byinshi.
Uretse kwigisha ijambo ry’Imana, MacArthur yari n’umwe mu bantu bazwiho guhangana n’ibigezweho byazaga bihabanye n’ibyo yemera. Yamaganye cyane ibyo yabonaga nk’ubukangurambaga bwa sekularisime n’ihindagurika ry’imyitwarire y’abantu mu byerekeye umuco n’imyemerere.
Abamukurikiranaga bemeza ko yaranzwe no gukomera ku kuri, ntatinye kuvuga icyo yemera n’ubwo cyashoboraga gutesha imitima bamwe. Ku bandi benshi, yari intangarugero mu guharanira ko Bibiliya igira ijambo rya nyuma mu buzima bw’umukristo.
Amakuru y’urupfu rwe yakiriwe n’akababaro ku bayoboke be, abigishwa be n’abafashijwe n’ubutumwa bwe hirya no hino ku isi.