
Nyuma y’uko uwahoze ari perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Nyakubahwa Joseph KABILA KABANGE Atangaje ko agiye kugaruka muri RDC akajya mu bice bigenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23 Yamaze kuhagera.
Ibi byahise bitangazwa na bamwe mu bayobozi b’ihuriro AFC/M23; aho Umuvugizi waryo Bwana Laurence KANYUKA yagize ati “Uwahoze Ari perezida wa RDC Kabila yamaze kugera I Goma, Tumwifurije kugubwa neza mu bice byamaze kubohorwa.”
Umuvugizi w’igisirikare cya M23 Willy NGOMA nawe yagize ati “Uwahoze Ari perezida wa RDC yamaze kugera muri teritwari zo mu burasirazuba bwa Congo zabohowe na AFC/M23.”