Joseph Kabila yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri makuru na kaminuza

Joseph KABILA KABANGE wahoze ari perezida wa RDC akomeje kugirana ibiganiro n’ibyiciro bitandukanye by’abayobozi mu ntara ya Kivu iri mu maboko ya AFC/M23 kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Ibi biganiro bije nyuma y’ijambo aherutse gutangazwa rigizwe n’iminota 45 ryavugiwe ahantu hatazwi, akanatangaza ko agiye kugirira uruzinduko muri Goma.

kuri iyi nshuro Umuvugizi wa AFC/M23 Bwana Lawrence KANNYUKA yagize ati “Kuwa gatandatu tariki ya 31 Gicurasi 2025, Nyakubahwa Perezida w’icyubahiro Joseph Kabila Kabange yakomeje urugendo rwe rw’ubujyanama yakira itsinda ry’abayobozi b’ibigo by’amashuri makuru na za kaminuza. Muri abo bayobozi bitabiriye harimo by’umwihariko Perezida w’Inama y’Abayobozi b’ibigo by’amashuri makuru na kaminuza bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru akaba na Perezida wa Kaminuza ya UNIGOM, Bwana Mohindo Mughanda.”

Ibi bikorwa y’ibiganiro biri gushengura leta ya Kinshasa iyobowe na Felix Antoine Tshisekedi, dore ko hari ibyaha Kabila aregwa birimo kugambanira igihugu no kwifatanya n’imitwe irwanya leta.

biteganyijwe ko nyuma y’uru ruzinduko Joseph KABILA KABANGE azatangaza ikizakurikiraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *