
Nyuma y’imyaka irenga umunani bakundana, abahanzi b’ibyamamare Katy Perry na Orlando Bloom batangaje ko bahisemo gutandukana mu buryo bwiza, bashyize imbere inyungu z’umwana wabo w’umukobwa, Daisy Dove Bloom.
Mu itangazo ryasohowe n’abahagarariye impande zombi ku ya 3 Nyakanga 2025, batangaje ko Katy na Orlando batakiri mu mubano w’urukundo ariko ko bazakomeza gufatanya mu kurera umwana wabo mu rukundo, ubwubahane n’ubufatanye bwimbitse.
Katy Perry, umuririmbyi w’Umunyamerika w’imyaka 40, na Orlando Bloom, umukinnyi w’amafilime w’imyaka 48 uzwi cyane mu mafilime nka Pirates of the Caribbean na The Lord of the Rings, bahuye bwa mbere muri 2016 mu birori bya Golden Globes. Nyuma y’igihe gito batandukanye, bongera kubonana barakundana ndetse muri 2019 basezerana mu buryo butari ubukwe bwa kinyamwuga. Mu kwezi kwa Kanama 2020, babyaranye umwana wabo w’imfura, Daisy.
Uru rukundo rwabo rwagiye rugira ibihe byiza n’ibikomeye. Bamwe mu bashinzwe gutangaza amakuru y’ibyamamare bavuga ko ibibazo by’ingendo z’akazi, itandukaniro ry’imibereho ndetse n’ubuzima buhuzagurika bw’ibyamamare, byagize uruhare mu gutuma umubano wabo ugira ibyuho. Katy Perry aherutse gutangira urugendo rwa muzika rwiswe “Lifetimes Tour”, mu gihe Orlando Bloom yagiye mu bindi bikorwa bya sinema n’imishinga y’ubugiraneza hirya no hino ku isi. Ibyo byatumye batakibona umwanya wo kwita ku mubano wabo nk’uko byahoze.
Nyuma y’itangazo ryabo, bombi bagaragaje ko bifashe neza kandi bashyira imbere ubuzima bw’umwana wabo. Orlando Bloom yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yandika amagambo yuje ubwitonzi, yerekana ko yinjiye mu gihe gishya cy’ubuzima. Naho Katy Perry, ubwo yari mu gitaramo cyabereye muri Australia muri uru rugendo rwe rwa muzika, yavuze amagambo ateye ikiniga, agaragaza ko akeneye ubufasha n’urukundo rw’abafana be kuruta uko byari bisanzwe.
Itangazamakuru rya India Today na Page Six ryatangaje ko n’ubwo batigeze basezerana byemewe n’amategeko, bombi bari bafite gahunda yo kubaka umuryango. Gusa, amahitamo mashya bakoze si ay’urwango cyangwa amakimbirane, ahubwo ngo ni icyemezo cyitondewe cyafashwe ku nyungu z’umwana wabo ndetse no ku bw’amahoro yabo bwite. Ugutandukana kwabo kwateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagaragaje agahinda bitewe n’uko bababonamo urugero rwiza rw’urukundo rushyize imbere ubumwe n’icyubahiro. Gusa, nk’uko babyivugiye, bazakomeza kuba inshuti, gufatanya kurera umwana wabo no kugaragara hamwe mu bikorwa by’umuryango