Kayonza: Hubatswe umudugudu w’icyitegererezo w’abaturage bari batuye ahantu habi

Mu kagari ka nkondo, mu murenge wa Rwinkwavu, akarere ka Kayonza, hubatswe umudugudu mushya w’icyitegererezo ugamije gutuza abaturage bari batuye ahantu habi kandi hashobora kubagiraho ingaruka mbi.

aba baturage barimo abari batuye ahakorerwaga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu kagari ka Gihinga, n’abandi bo mu kagari ka Bunyetongo mu murenge wa Murama.

Aho bari batuye hasaga n’ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kubera ibikorwa by’ubucukuzi ndetse n’imiterere y’aho hantu.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa, bwafashe icyemezo cyo kububakira umudugudu ufite ibyangombwa byose by’ibanze,birimo amazi meza, amashanyarazi, ubwiherero bugezweho, ndetse n’inzu zubatse mu buryo bugezweho kandi butekanye.

Ibi ni ibikorwa bifatika bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kurengera ubuzima bwabo, nk’uko biteganywa n’ingamba za Leta zo kwimura abaturage batuye ahashyira ubuzima mu kaga. abaturage bakaba bashimira cyane uko igihugu gikomeze kubafasha guterimbere baba ahantu hadashyira ubuzima bwamo mukaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *