
Buri mwaka, tariki ya 15 Nyakanga, isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubumenyi bw’Urubyiruko (World Youth Skills Day).
Ni umunsi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye (Loni) mu mwaka wa 2014, ugamije gukangurira ibihugu guteza imbere ubushobozi n’ubumenyi bw’urubyiruko kugira ngo rushobore guhangana n’ibibazo by’isoko ry’umurimo rihinduka buri munsi.
Uyu munsi ugaragaza uburyo urubyiruko ari imbaraga z’igihugu zikeneye gushyigikirwa mu mahugurwa y’imyuga, ikoranabuhanga n’ubumenyingiro. Ni n’umwanya wo kugaragaza imbogamizi zikibangamira urubyiruko mu kubona amahirwe yo kwiga imyuga no kuyikoresha mu guhanga akazi.
Ishami rya Loni ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), hamwe na International Labour Organization (ILO) bifatanya mu bikorwa byo gukangurira ibihugu kongera ubushobozi bw’ibigo by’ubumenyingiro (TVET) no guhanga udushya mu buryo bwo guhugura urubyiruko ruri mu nzego zitandukanye z’imyuga.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti “Dushyigikire urubyiruko binyuze mu bumenyi bwa AI n’ubuhanga mu ikoranabuhanga.”
