Kuki hari abirabura, Abazungu n’abanyaziya? Dore amavu n’amavuko Y’amoko

Iyo urebye abantu ku isi, ubona ko hari abafite uruhu rwirabura, abandi urw’umweru, abandi umuhondo, abandi urwo hagati. Hari abafite amazuru manini, abandi mato. Hari abafite imisatsi yizengurutse, abandi bafite imisatsi yoroshye cyangwa igororotse.

Ibi byose bituma abantu bagira amoko atandukanye, amoko agendana n’akarere bakomokamo, amateka n’ibihe ibihe.Ibi byose bituruka ku miterere y’umubiri yagiye ihinduka bitewe n’aho abantu babaga ku isi, aho imiterere y’ikirere n’imibereho byagize uruhare mu gutuma abantu batandukana mu mabara, ariko baguma ari abantu.

Abashakashatsi bemeza ko abantu bose bakomoka ahantu hamwe muri Afurika. Kuva aho, bagenda bimukira mu bice bitandukanye by’isi: abagiye i Burayi, aberekeje muri Aziya, abambutse inyanja bagana Amerika n’ahandi. Aho bagiye hose, ikirere, izuba, imirire n’imibereho byagize ingaruka ku mubiri wabo.Abantu babaga mu bice bikonje cyane nk’i Burayi, uruhu rwabo rwagiye rucya kugira ngo rubashe kwakira Vitamin D iva ku zuba ruke riboneka muri ako karere. Naho abari batuye ahantu hashyushye nk’Afurika, uruhu rwabo rwagumye kuba rwiza kandi rwirabura, kugira ngo rubashe kwirinda izuba ryinshi.

Si uko umwe afite agaciro kurusha undi, ahubwo ni uko umubiri wagendeye ku miterere y’ikirere bawemo.Abanyaziya, Abahinde, n’abandi na bo bafite uruhu ruri hagati, biterwa n’imiterere y’aho batuye hashyushye ariko hatagera ku bushyuhe bwo muri Afurika, ndetse n’izuba ritameze nk’iryo mu bice byo hejuru by’isi.

Ibara ry’uruhu, amasura n’imisatsi ni ubwiranga bw’umubiri butagira icyo buhindura ku bwenge, ku rukundo, ku buhanga cyangwa ku burenganzira bw’umuntu. Uburanga bw’inyuma butandukanye, ariko umutima, amaraso n’ubushobozi bwo gutekereza birasa mu bantu bose.Ikibabaje ni uko bamwe mu mateka bagiye bafata ayo atandukaniro nk’intwaro yo kwiyemera cyangwa guheza abandi aho abazungu bafatwaga nk’abategeka abandi, abirabura bagafatwa nk’abafite agaciro gake.

Ibyo ni byo byavutsemo ivanguramoko, ubucakara, n’urugomo rushingiye ku ruhu. Ariko amateka agenda ahinduka, isi irakanguka, n’uyu munsi abantu baragenda basobanukirwa ko ubwoko bw’umuntu atari uruhu rwe, ahubwo ari umutima we.Kwemera ko turi abantu batandukanye mu isura, ariko bangana mu gaciro, ni intambwe y’ingenzi mu kubaka amahoro, ubumwe n’ubusabane bw’isi.

Umunyafurika afite ubwenge n’ubushobozi kimwe n’Umwongereza. Umunyamerika afite amarangamutima nk’umuhinde. Umushinwa afite amaraso nk’ay’umunyarwanda.Abana bavuka batarimo ivangura. Umwana w’umuzungu ashobora gukina n’umwana w’umwirabura akamukunda nta kibazo. Ni isi n’abantu bakuru bayigize bibeshya ko uruhu rwatandukanya umutima.

Wowe se, wemera ko abantu bose bangana? Twandikire kuri Lazizi News, utubwire icyo wumva kuri iki kibazo. Dufatanye kubaka isi yuje urukundo n’ukuri kuruta ibara ry’uruhu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *