
Ubushakashatsi burushaho kugaragaza uruhare rukomeye imirire igira ku musaruro w’ubuzima bw’ababyeyi batwite n’abana bavuka. Kurya indyo yuzuye n’ingenzi cyane kugira ngo umubiri w’umugore ubashe gukora neza no gufasha umwana uri munda. Abashakashatsi bagaragaje ko ikibazo cy’imirire mibi cyaba giterwa no kurya ibiryo bitujuje inunga mubiri , bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mubyeyi n’umwana, kandi zimwe muri zo zishobora kumara igihe kirekire.
Igihe umugore atwite, akeneye kongera ingano y’ingufu n’intungamubiri ziganjemo poroteyine. Izi ngufu zikenerwa cyane cyane mu gihembwe cya kabiri n’icya gatatu, ubwo umubiri w’umubyeyi n’uw’umwana uri mu nda biba bikura cyane. Nubwo kugabanya ingano y’ingufu bishobora kugabanya ibiro ku mubyeyi ufite ibiro byinshi ariko byerekanye ko bishobora kugabanya ibiro by’umwana , bikaba bishobora kugira ingaruka mbi.
Ku bagore badafite indyo ihagije, kongera ingano y’ingufu na poroteyine byagaragaje inyungu nko kongera ibiro by’umwana atwite no kugabanya ibyago byo kubyara umwana utagejeje ibiro cyangwa upfuye. Ariko kandi, indyo irimo poroteyine nyinshi cyane ishobora kugira ingaruka mbi. Inama y’abaganga ni uko igipimo cyiza cya poroteyine mu mirire y’umugore utwite kigomba kuba hagati ya 10% na 25% by’ingufu zose akoresha ku munsi.
Uretse poroteyine n’ingufu, hari n’izindi ntungamubiri z’ingenzi cyane ku buzima bw’umubyeyi n’umwana. Acide folique irinda ubumuga bwo kudakura neza k’umugongo w’umwana, hari n’ ifasha mu gukumira indwara nk’ubugoryi (cretinism).

Nubwo hari ubukangurambaga bwinshi ku kamaro k’imirire myiza, hafi 20% kugeza kuri 30% by’abagore batwite ku isi babura intungamubiri imwe cyangwa nyinshi. Gahunda zo kongerera intungamubiri , umunyu, vitamini D dusanga mu mata, no kongera folic acid bigira uruhare mu gufasha abagore batwite kubona ibyo bakeneye. Ariko, rimwe na rimwe ibyo kurya ntibihagije, bityo hakaba hakenewe inyunganiramirire zitangwa n’abaganga.
Ibyegeranyo bishya by’ubushakashatsi bihuza ibipimo bituruka mu igeragezwa rikomeye byatumye habaho gusobanukirwa kurushaho ku bijyanye n’imirire y’abagore batwite. Gusa, abashakashatsi baributsa ko ubushakashatsi bwabanje bwibandaga ku ntungamubiri zimwe gusa cyangwa ku ngaruka zimwe, bigatuma ibindi bice nk’amavitamini ya B, fibre, cyangwa ibinyobwa birimo caffeine n’inzoga bititabwaho. Ubu, inzobere zisaba ko habaho ubufasha bushingiye ku muntu ku giti cye, hashingiwe ku byago bye bwite.
Uko ubumenyi bukomeza gutera imbere, imirire myiza mu gihe cyo gutwita irimo gufatwa nk’inkingi ya mwamba y’ubuzima bw’ejo hazaza, ku mubyeyi no ku mwana. Inzobere zirashishikariza abashakashatsi gukomeza kwiga ibice bikiri amayobera, cyane cyane uburyo inama z’imirire zatangwa hakurikijwe ibyago bya buri mubyeyi. Kugeza ubwo ubushakashatsi buzuzura, abagore batwite barasabwa gushaka inama z’abaganga ku mirire, bagafata indyo yuzuye kandi irimo intungamubiri zitandukanye.