May, 28, 2025. David NSHIMIYIMANA


Mu masezerano mashya, umushahara we wiyongereye cyane, ugera kuri miliyoni 26 z’amayero ku mwaka, bimugira umwe mu bakinnyi bahembwa menshi muri Barça, hamwe na Robert Lewandowski.
Amasezerano mashya ya Yamal yaje nyuma y’umwaka udasanzwe yagize, aho yatsinze ibitego 18 agatanga imipira 25 yavuyemo ibitego mu mikino 55, agafasha Barça kwegukana La Liga na Copa del Rey. Ibi byatumye ahabwa ibihembo bikomeye birimo Kopa Trophy na Golden Boy Award, ndetse anafatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye ku isi muri iki gihe.

Kongera amasezerano ni ikimenyetso cy’uko FC Barcelona ifite icyizere Yamal nk’umukinnyi uzubakirwaho ejo hazaza h’ikipe, ndetse ni igikorwa cyashimishije abafana b’iyi kipe.