
LEE JAE-MYUNG wavutse kuwa 08 Ukuboza 1963 kuri ubu Afite imyaka 61. Yashyingiranywe na KIM HYE-KYUNG mu mwaka wa 1991, kuri ubu bafitanye abana babiri. Ni umunyapolitiki, umwanditsi akaba n’umunyamategeko ubarizwa mu ishyaka rya Demokarasi (Democratic Party). Guhera 2018 kugeza 2021 yabaye Guverineri w’intara ya Gyeonngi. Nk’umuyobozi mu ishyaka rye yanabaye umwe mu bagize Inteko rusange ya Gyeyang Kuva 2021-2025, yabaye Meya wa Seongnam 01 Nyakanga 2010 kugeza 15 Werurwe 2018.
Lee atowe ku mugaragaro nka Perezida wa Koreya y’epfo yegukana intsinzi n’amajwi 49.4% ahigitse Kim Moon-Soo, asimbura Yoon Suuk-Yool wegujwe azira ibihe bidasanzwe bya gisirikare yashyizeho mu buryo bunyuranyije n’amategeko taliki ya 3 Ukuboza 2024.
Kuwa 03 Kamena 2025 saa 02:30 ku gihe cyo muri Koreya y’epfo Komisiyo y’amatora Yatangajwe ko hamaze kubarurwa amajwi arenga 90%, Lee yari amaze kubona 48.8% by’amajwi amaze kubarurwa, hakaba hasigaye abarirwa miliyoni 2.18 batarabarurwa. Mu gihe Kim Moon-soo w’ishyaka People Power yari afite 41,99%.
Mu ijambo rye ry’intsinzi, Lee Jae-myung, yasezeranyije gusubiza ubukungu ku murongo no gushaka amahoro n’amajyambere mu mubano n’Amajyaruguru
Kim Moon-soo wo mu ishyaka People Power yemeye gutsindwa, amushimira mu ijambo rigufi ryo mu rukerera kuri uyu wa Gatatu.
Umuhango wo kurahira wabaye kuri uyu wa Gatatu 04 Kamena 2025 mu gitondo nk’uko byari biteganyijwe. Ni umuhango utari ukomeye cyane ugereranyije n’iyabanje.



