“Leta yacu yashyize imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa.” Depite UWAMAHORO Prisca

Depite UWAMAHORO aganiriza abaturage ba Gatenga kuri gahunda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa

Ubwo bari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu murenge wa Gatenga, Depite UWAMAHORO Prisca yibukije abaturage batuye mu murenge wa Gatenga ko Leta y’ubumwe yahisemo gushyira imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa.

Guhera ku wa 7 Kamena 2025, Mu murenge wa Gatenga Kimwe n’ahandi hose mu gihugu, habereye uruzinduko rw’Abadepite rw’iminsi 2 rwateguwe mu rwego rwo kwegera abaturage no gufasha mu ikemurwa rya bimwe mu bibazo bafite.

Abaturage b’Umurenge wa Gatenga bari babukereye baje kwakira Abadepite

Umunsi wa mbere w’uruzinduko rwabo, Depite KANYANDEKWE Christine na Depite UWAMAHORO Prisca bari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga, Bwana MUGISHA EMMANUEL ari kumwe n’abakozi bakorera mu Murenge wa Gatenga, Police, DASSO n’abandi bafatanyabikorwa basuye ahatangirwa serivisi zitangirwa mu murenge wa Gatenga.

Abadepite basuye aho aba Ajenti b’Irembo batangira serivisi mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Zimwe muri serivisi zasuwe harimo: Service z’irangamimerere, uburyo imanza zirangizwa, serivisi z’ubutaka, imikoreshereze ya E-Citizen, uburyo abaturage bahugurwa ku kwisabira serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’aba Ajenti b’Irembo.

Ubwo Abadepite basuraga ahatangirwa serivisi z’ubutaka mu murenge wa Gatenga

Kwegera abaturage mu murenge wa Gatenga byakomeje kuri uyu wa 8 Kamena 2025 ubwo Abadepite bahuraga n’Abaturage batuye mu murenge wa Gatenga baraganira ndetse abaturage babagezaho ibitekerezo n’ibyifuzo byabo.

Abaturage basabye intumwa za Rubanda, Abadepite ko bazababwirira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko mu murenge wa Gatenga bahisemo Kuba umwe Kandi bamushimira ko imihanda yabemereye irimo uva ku kigo nderabuzima cya Gatenga ujya i Nyanza ndetse n’uva ku kigo nderabuzima cya Gatenga ujya Kicukiro yatangiye kubakwa.

Aba baturage bakomeje kugaragaza ko bishimiye imiyoborere myiza y’igihugu irangwa n’uko imvugo iba ingiro ndetse n’abari bafite ibibazo bitandukanye barafashwa birakemuka, ibindi bihabwa umurongo.

Abadepite bakiriwe mu mbyino gakondo z’abana batorezwa mu murenge wa Gatenga
Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo n’ibibazo bitandukanye bafite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *