Leta y’u Rwanda yiteguye gucyura Abanyarwanda bari muri Israel na Iran

U rwanda ni kimwe mu bihugu bifitanye amasezerano y’ubufatanye n’ibi bihugu biri kurangwamo intambara ibishyamiranyije byombi by’umwihariko Israel cyane ko abenshi bahaba ari abanyeshuri bahiga kuri buruse ya Leta ku bufatanye n’icyo gihugu.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, nubwo idatangaza imibare y’Abanyarwanda bari muri Iran na Israel, ivuga ko batekanye. aho yabitangaje muri aya magambo “Abanyarwanda bose bari muri Iran na Israel baratekanye, ariko hari gahunda zashyizweho zo kuba bafashwa gutaha neza mu gihe byaba bibaye ngombwa.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, aherutse gutangariza The East African ko bitazwi neza niba hari Abanyarwanda baba muri Iran ariko ko hari gukorwa igenzura kugira ngo barebe niba nta muntu umwe cyangwa babiri baba bariyo.

Abatuye ibihugu bitandukanye ku isi kandi bose bafite impungenge z’ingaruka zikomeye ziterwa n’iyi ntambara ari naho abakuru b’ibihugu na za guverinoma zigerageza gucyura abnyagihugu bazo bari muri ibi bihugu bishyamiranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *