Megan Blain yagaragaje ingaruka uruhu rwe ruri kugira kubwo gukoresha sunbeds

Umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko wo mu Bwongereza, uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Megan Blain, yavuzweho gukoresha cyane uburyo bwo kwisiga ku mubiri hifashishijwe imirasire (sunbeds), aho yakoresheje izi mashini inshuro 4 mu cyumweru.

Uyu mukobwa yemeye ko asanzwe yifashisha sunbeds ndetse n’inshinge zifasha kongera uruhu rugaragara nk’urwatangiye gukorwaho n’izuba (tan), nubwo atangiye kugaragaza ibimenyetso bikomeye byo kwangirika ku ruhu. Ibimenyetso birimo uduheri (moles) duteye impungenge ndetse n’uduce tw’uruhu twahinduye ibara, bikomeje gutera impagarara ku mbuga nkoranyambaga aho abamukurikirana bamuburira ko ashobora kuba ari mu nzira igana ku ndwara ya kanseri y’uruhu.

Megan yatangiye kwishushanya ku mubiri akiri muto, aho atangaza ko yagiye bwa mbere kuri sunbed afite imyaka 14. Yavuze ko yagiye yishimira uburyo uruhu rwe rwahindukaga mu ibara, maze atangira kubikora kenshi kugeza ubwo bigiye kumubera nk’umugenzo w’ubuzima.

Nubwo yagaragaje ko atangiye kugira impungenge ku mubiri we, harimo n’uko atangiye kumva atameze neza (nausea), ntiyigeze ahagarika iyi myitwarire ahubwo yagerageje gusa kugabanya inshuro akoresha sunbeds, ava ku nshuro 7 ku cyumweru agera kuri 4.

Uyu mukobwa yifashishije TikTok kugira ngo asangize abandi uburambe bwe, anasaba abantu cyane cyane abakiri bato, kutagwa mu mutego wo gukoresha sunbeds cyangwa ibindi bikorwa byangiza uruhu, avuga ko ari ibintu byoroha kubimenyera ariko bikagorana kubireka.

Inzego z’ubuzima nka Cancer Research UK na WHO zakomeje kugaragaza impungenge zikomeye ku bakoresha sunbeds, zemeza ko iyi myitwarire ishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri y’uruhu, by’umwihariko indwara ya melanoma, ifatwa nk’imwe mu ndwara z’uruhu zibasira cyane abantu bakoresha imirasire y’imikorano.

Ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara bwerekanye ko abakiri bato bari hagati y’imyaka 16 na 25 barushaho gukunda sunbeds kubera ingaruka z’imbuga nkoranyambaga, aho bashishikarizwa kugira uruhu rwiza rumeze nk’urwakoreweho n’izuba, ariko batitaye ku ngaruka.

Megan yasoje avuga ko agikomeje urugendo rwo kugerageza kugabanya ikoreshwa rya sunbeds, ndetse ashishikariza abandi bakiri bato kudakururwa n’icyo kigeragezo. Abaganga n’inzobere mu bijyanye n’uruhu barasaba abantu kwirinda gukoresha sunbeds, ahubwo bagahitamo uburyo budafite ingaruka nk’amavuta yemewe n’inzego z’ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *