menya eliud kipchoge ufatwa nk’ umwami wa marathon ku isi

Eliud Kipchoge ni umunyakenya wavutse ku wa 5 Ugushyingo 1984 ni umwe mu bakinnyi b’imikino ngororamubiri beza cyane isi yagize aho azwi cyane mu kwiruka( marathon), aho yagiye atsinda amarushanwa akomeye akanagaragaza ko umuntu ashobora gukora ibintu byinshi birenze ibyo abantu bakeka,muri 2016 na 2020 kipchoge yegukanye umudali wa zahabu mu mikino olempike yo kwirukanka(marathon) ibintu bitari byarashobokeye benshi,ariko icyatumye yinjira mu mateka byihariye nigihe yirukaga marathon mu gihe kitageze ku masaha abiri (1:59:40) mu gikorwa cyiswe INEOS 1:59 Challenge muri Autriche muri 2019.

nubwo atari kurwego rw’isi kubera uburyo bwihariye yateguwe, yagaragaje ko “nta muntu utagera kuntego.”Rekodi(record ye yemewe ku isi ni iyo yashyizeho mu 2022 i Berlin aho yirutse marathon mu 2:01:09.

ni umwe mu bakinnyi bubahwa , bafite ikinyabupfura, n’ubwitange budasanzwe. akunze kuvuga amagambo atanga icyizere ndetse hakaba hari nibitabo bivuga kunkuru ye nkumunyabigwi.eliud Kipchoge urubyiruko rwamwigiraho gukora cyane, kwiyizera no kugira intego badaheranwa n’ amateka.ubu niwe mukinnyi rukumbi muri marathon w’umunyafurika ufite igishushanyo cyakozwe n’umunyabugeni wo muri Kenya, giherereye kucyicaro cya Nike muri portland muri leta zunze ubumwe za amerika aho cyashyizwe ahagaragara mukwakira 2023 hamwe n’umuhanda w’abiruka(athletes )wiswe izina rye bikaba bifatwa nk’ishimwe kubyo Kipchoge yagezeho mu mikino ya marathon no ku bufatanye bwe bw’igihe kirekire na sosiyete ya Nike.kuva muri Kenya kugeza kuruhando mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *