Mu mateka y’u Rwanda umuganura wari umuhango ukomeye ugenga imibereho y’abanyarwanda n’imitegekere y’igihugu, ukaba imwe mu nzira z’ubwiru 18 zariho ku ngoma ya cyami. umuganura wari inzira ikubiyemo imihango yakorwaga kugira ngo igihugu kigire uburumbuke bw’imyaka. umuganura ukaba ari igikorwa cyo kwishimira no gusangira umusaruro weze.wari umunsi mukuru ngarukamwaka wubahwaga kandi ugahabwa agaciro ibwami no mu muryango nyarwanda ubutegetsi bw’abakoroni b’ababirigi bwaciye umuganura mu mwaka wa 1925, wongera kugarurwa nyuma y’ubwigenge, ariko ukizihizwa ari ibirori bisanzwe bitandukanye n’ibya kera.nyuma yo kubona ko Umuganura ari kimwe mu byatumye u Rwanda ruba igihugu gikomeye kandi kitavogerwa kuko watumaga abanyarwanda bunga ubumwe bakanihaza leta y’u Rwanda yongeye kuwugarura guhera mu wa 2011.
