Menya Imipaka 19 y’u Rwanda: Aho iherereye, uko ikora n’akamaro kayo mu bukungu bw’igihugu

U Rwanda ni igihugu kiri mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, gifite imipaka igihuza n’ibihugu bine by’abaturanyi:

Uganda mu majyaruguru, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) mu burengerazuba, u Burundi mu majyepfo, na Tanzania mu burasirazuba.

Igihugu cy’u Rwanda gifite imipaka mpuzamahanga igera kuri 19: harimo iminini ikoreshwa cyane mu bucuruzi n’ubukerarugendo, ndetse n’imito ikoreshwa n’abaturage cyane cyane batuye hafi y’imipaka,

bagenda mu buryo bworoshye mu buzima bwa buri munsi.Duhereye ku bihugu n’uturere u Rwanda ruhana na byo:

1. Ku ruhande rw’Iburasirazuba:

U Rwanda rufatanye na Tanzania, kandi rufite imipaka ikomeye nk’iya Rusumo (mu Karere ka Kirehe), ikoreshwa cyane mu bwikorezi bw’ibicuruzwa binini bijya cyangwa biva ku cyambu cya Dar es Salaam. Hari n’indi mipaka mito nka Kagitumba, Kiyanzi na Ntyazo ikoreshwa n’abaturage baturiye ako gace.

2. Ku ruhande rw’Amajyaruguru:

U Rwanda rufatanye na Uganda, aho rufite imipaka ikomeye nka Gatuna (mu Karere ka Gicumbi), n’iya Cyanika (mu Karere ka Burera). Iyi yombi ni iminini ikoreshwa mu bucuruzi n’ubwikorezi. Hari n’imipaka mito nka Buziba n’indi ikoreshwa n’abaturage buri munsi.

3. Ku ruhande rw’Amajyepfo:

Rufatanye na Burundi, hakaba imipaka minini nka Nemba (mu Karere ka Bugesera), Ruhwa (mu Karere ka Rusizi), na Bugarama. Iyi mipaka ikoreshwa cyane mu bucuruzi bwambukiranya imipaka. Harimo n’imipaka mito ikoreshwa n’abaturage.

4. Ku ruhande rw’Uburengerazuba:

U Rwanda rufatanye na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC). Hari imipaka minini nka Petite Barrière na Grande Barrière (zombi ziri mu Karere ka Rubavu), zikaba zikoreshwa cyane mu bucuruzi, ubukerarugendo ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu. Hari n’indi mipaka ikomeye nka Rusizi I na Rusizi II (mu Karere ka Rusizi). Imipaka mito nka Kabuhanga n’indi ikoreshwa n’abaturage baturiye ako gace.

U Rwanda rufite imipaka mpuzamahanga 19, harimo iminini ikora amasaha yose (24/24), n’imito ikora amasaha agengwa cyangwa ifungurwa gusa ku masaha make. Iyi mipaka yose igira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu, mu bucuruzi, ubukerarugendo, ndetse n’imibanire y’abantu n’umuco. Kuba igihugu cy’u Rwanda kiri hagati mu karere byagihaye umwihariko wo kuba umuyoboro w’ingenzi uhuza ibihugu byinshi, bityo imipaka yacyo ikaba ingenzi cyane mu iterambere rirambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *