menya kigali sky wheel uruziga rwa mbere runini mu Rwanda rugiye kuzamurwa i Kigali

igikorwa cyo kubaka Kigali Sky Wheel kiri gutegurwa nk’umushinga udasanzwe witezweho guteza imbere ubukerarugendo n’imyidagaduro mu mujyi wa Kigali.hagiye kuzamurwa Kigali Sky Wheel uruziga rw’uburebure bwa metero 55 ruzajya rutembereza abantu hejuru kuburyo babasha kwihera ijisho bimwe mubyiza umujyi wa Kigali ufite ruzaba ari urwa mbere mu Rwanda kandi rumwe mu manini muri afurika y’uburasirazuba.

ni kimwe mu bimenyetso by’iterambere n’udushya turi gukorerwa muri Kigali.uru ruziga ruri guteganywa kuzura bitarenze impera z’umwaka wa 2025, rukazatangira kwakira abakerarugendo n’abatuye Kigali.ruzubakwa ku inzovu Mall, ahazaba ari agace gashya k’ubucuruzi n’imyidagaduro kari hafi ya Kigali Convention Centre mu mutima w’umujyi wa Kigali.uyu mushinga uzafasha mu guteza imbere ubukerarugendo, kongera ahantu nyaburanga i Kigali, gutanga akazi ku baturage, no kugaragaza Kigali nk’umujyi w’iterambere n’udushya. kigali Sky Wheel ni intambwe nshya mu guhindura isura y’umujyi wa Kigali no kuwugira ahantu hasurwa n’abantu benshi ku rwego mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *