Minisitiri w’Ubwikorezi mu Burusiya, Roman Starovoit, yiyahuye amasaha make nyuma yo kwirukanwa na Perezida Putin – CNN

Roman Starovoit, wahoze ari Minisitiri w’Ubwikorezi mu Burusiya, yapfuye yiyahuye ku wa Mbere, amasaha make nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin amwirukanye ku mirimo ye, nk’uko byemejwe n’inzego z’ubuyobozi.

Starovoit, w’imyaka 53, yabonetse mu modoka ye hafi y’umujyi wa Odintsovo, mu burengerazuba bwa Moscou, afite ibikomere by’amasasu. Ubushinjacyaha bw’Uburusiya bwatangaje ko ibyabaye bifatwa nk’iyiyahura, aho bikekwa ko yakoresheje imbunda ya “Makarov”.

Uru rupfu ruje nyuma y’uko Perezida Putin amwirukanye ku mwanya yari amazeho amezi make, ahabwa inshingano mu bihe bikomeye byo guhangana n’ibibazo by’ubwikorezi byari byaratewe n’ibitero bya drone, n’indi mihindagurikire mu ngendo z’indege z’imbere mu gihugu.

Roman Starovoit yari yaranabaye Guverineri w’Intara ya Kursk kuva mu 2019, aho yagize uruhare mu gukomeza ibikorwa remezo no guhangana n’ibibazo by’umutekano byatewe n’intambara.

Kwirukanwa kwe byatangajwe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere n’ibiro bya Perezida, mu gihe na we ubwe atigeze agaragara ku mugaragaro kuva ubwo. Abasesenguzi bavuga ko ibihe bikomeye by’umunaniro n’igitutu cya politiki bishobora kuba byaramugwiririye.

Uyu ni umwe mu bayobozi bakomeye mu Burusiya bitabye Imana mu buryo butunguranye mu gihe cy’imyaka ibiri ishize.

Inkuru tuyikesha: CNN na The Times (UK)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *