Minisitiri w’Ubwikorezi w’u Burusiya, Roman Starovoit, yagaragaye yapfiriye mu modoka ye, aho bivugwa ko yiyahuye akoresheje imbunda yari yarahawe nk’impano yemewe. Ibi byatangajwe n’inzego z’ubugenzacyaha mu masaha make nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin amwirukanye ku mirimo ye.

Urupfu rwa Starovoit w’imyaka 53 rwatangaje benshi, cyane ko rwakurikiye itangazo rya Kremlin ryemezaga ko yakuwe ku mwanya yari amazeho amezi atari menshi, dore ko yari yaratangirije inshingano mu kwezi kwa Gicurasi 2024. Nta mpamvu yatanzwe ku cyemezo cyo kumwirukana, ariko ibinyamakuru bimwe by’i Burusiya byavuze ko bishobora kuba bifitanye isano n’iperereza ku byaha bya ruswa yakorwagaho.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (Russia’s Investigative Committee), rwatangaje ko umurambo wa Starovoit wabonetse mu modoka ye iparitse mu gace ka Odintsovo hafi ya Moskova, aho akenshi abategetsi bakomeye n’abaherwe batuye. Umuvugizi w’uru rwego, Svetlana Petrenko, yavuze ko iperereza ryatangiye, kandi ko iby’ibanze byerekana ko bishobora kuba ari ukwiyahura, nubwo batatangaje igihe nyacyo yapfiriye.