
Mu Buhinde, mu mujyi wa Kanpur, haravugwa inkuru itangaje y’umugore wagaragaye yitwaje imbunda ku muhanda munini yambaye umwambaro gakondo wa Saree.
Iyi videwo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza uwo mugore atambuka yitwaje imbunda ayerekana mu maso ya rubanda, bitera ubwoba abahisi n’abagenzi.
Abaturage bahise bihutira gufata amashusho no kubishyira kuri internet, ibintu byatumye inzego z’umutekano zihaguruka byihuse. Polisi ya Kanpur yatangaje ko yahise itangira iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko y’iyo mbunda ndetse n’impamvu uwo mugore yayitwazaga mu ruhame.
Bivugwa ko uwo mugore yari kumwe n’umugabo we, bombi bakaba bafashwe ngo basobanure icyari kibyihishe inyuma. Hari amakuru avuga ko bishoboka ko iyo mbunda yaba ari iya nyayo cyangwa ishobora kuba ari iy’igikinisho, ariko polisi ikaba ivuga ko byose bizamenyekana nyuma y’iperereza ririmo gukorwa.
Abaturage benshi bagaragaje impungenge zabo bavuga ko imyitwarire nk’iyo ishobora guteza akaga ku bantu kuko gutwara imbunda mu buryo budasobanutse bishobora guteza urugomo.
Polisi yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kugira ngo hafatwe ingamba zikumira ibyaha nk’ibi bishobora guhungabanya umutekano.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane niba abo bombi bafite uruhushya rwo gutunga imbunda ndetse n’ibihano bashobora guhabwa mu gihe baba bararenze ku mategeko y’umutekano.