
Kuruyumunsi mu karere ka Muhanga polisi y’u Rwanda yafatiye mu cyuho umugore w’imyaka 55 yakira umufuka w’ibiro 25 by’urumogi yari azaniwe n’ umunyonzi w’imyaka 30 agamije kurucuruza.
Byabaye ku wa 28 Gicurasi 2025 mu murenge wa Shyogwe akagari ka Ruli mu mudugudu wa Kabeza ahagana mu ma saa yine za mugitondo.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara ya majyepfo SP Emanuel Habiyaremye yabwiye ikinyamakuru igihe ko uyu mugore yari amaze iminsi inzego z’umutekano zimuhozaho ijisho kubw’iki cyaha yakekagwaho ndetse yari yarigeze kubifungirwa.
Yagize Ati:”uyu mugore twari tumufiteho amakuru ajyanye n’ iki cyaha dore ko yari yarigeze kubifungirwa arangiza igihano arafungurwa”
Yakomeje avuga ko aba bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamabuye kugira ngo bakurikiranwe mu amategeko mu gihe iperereza kuri bo rikomeza.
Itegeko riteganya ibyaha n’ ibihano mu ngingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, utunda, uhindura, ubika, uha undi ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo muburyo bunyuranyije n’ amategeko aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’ urukiko ahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka ibiri kugeza kuri Burundu n’ ihazabu irenze miliyoni 20 Ariko atarenze miliyoni 30 ku biyobyabwenge bihambaye birimo n’ urumogi.
