Hashize icyumweru Rayon Sports itangije ubukangurambaga bise “Ubururu Bwacu Agaciro Kacu” aho buri nukunzi wa Rayon atanga igiceri cy’ijana mu rwego rwo gutera inkunga ikipe.
Umusaruro w’icyumweru cya mbere hakaba harakusanyijwe arenga miliyoni 18 Frw bivuye ku igiceri cy’ijana umufana wa Rayon yatanze.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukaba bushimira buri wese wagize uruhare kugira ngo ayo mafaranga aboneke ariko kandi bunashishikariza abakunzi bayo bataratanga igiceri cy’ijana kugitanga ndetse n’ubundi bufasha bayiha bwose.
Ubururu Bwacu Agaciro Kacu ni gahunda yatangijwe n’Ubuyobozi bwa Rayon Sports tariki ya 10 Nyakanga, itangijwe na Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thadeo.

Binyuze muri iyi gahunda abakunzi bayo batanga amafaranga bakoresheje MoMo muri gahunda izwi nka “Akanyenyeri”.
Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2025/26, ikaba izatangira ikina n’ikipe ya APR FC tariki ya 8 Kanama uyu mwaka.
Iyi kipe kandi ikaba izahagararira igihugu mu marushanwa Nyafurika aho izakina CAF Confederation Cup baherukagamo mu mwaka wa 2024, kure bageze muri aya marushanwa ni muri kimwe cya Kane mu mwaka wa 2018.
Amafaranga azaturuka muri gahunda “Ubururu Bwacu Agaciro Kacu” azifashishwa mu kugura abakinnyi basigaye itarongeramo, ndetse ikazayakoresha mu myiteguro yo gutangira uyu mwaka muri rusange.
