Mwaratandukanye ariko aguhora mu bitekerezo

Niba umuntu ahora akuzenguruka mu bitekerezo buri saha, iminsi yose, ntibivuze ko wataye umutwe. Ahubwo bivuze ibintu bikomeye kurusha uko wabyibwira. Twifashishije urubuga rwitwa Love, Affection & Psychology

Dore impamvu abahanga mu by’imitekerereze batanga y’uko ibi bishobora kuba biri kuguhora mu mutwe:

1. Ihuriro ry’Umwuka (spiritual connection) N’iyo mutagikunze guhura, roho yawe ishobora kuba ikigerageza guhuza n’iye. Umubano mwagiranye ushobora gutuma uhora umutekereza.

2. Ujya nawe ugaruka mu bitekerezo bye: N’ubwo atabizi cyangwa ntabitekereze ku bushake, uwo muntu na we ashobora kuba ahora agutekereza cyane. Amarangamutima nk’urukumbuzi cyangwa kwicuza, akenshi bihinduka ibitekerezo bihoraho bidasanzwe muri we.

3. Ihuriro ry’imbaraga (Energetic link) Twese dufitanye umubano w’imbaraga. Niba mwaragiranye ibihe byihariye, amarangamutima mwagiranye ashobora kongera kugaruka impande zombi no mu gihe mwaba mwaratandukanye.

4. Kwihagararaho

Abantu benshi bumva ibintu kimwe ariko bagategereza ko undi ari we wabanza kuvuga. Niba ikibazo ari gito, fata intambwe ubanze. Ariko niba kubanza bibangamira icyubahiro cyawe, ni byiza kugenda bucece.

5. Kumenya Agaciro K’uwagiye:

Akenshi nyuma yo gutandukana cyangwa intonganya, abantu batangira gusobanukirwa agaciro kawe, maze bagatangira kongera kugutekereza. Uko kugukumbura kwabo byohereza ubutumwa bw’imbaraga bukagera no ku bitekerezo byawe.

Umwanzuro: Niba uhora utekereza kuri wa muntu, amahirwe ni uko na we agutekereza. Ntugapfobye uko umutima wawe ubibona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *