NAEB, CEPAR na One Acre Fund-Tubura mu bufatanye bushya bwo kugeza ifumbire ku bahinzi b’ikawa

Ku wa gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025, ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa ry’ibikomoka ku buhinzi hanze (NAEB), ishyirahamwe ry’abahinzi b’ikawa ba CEPAR hamwe n’umuryango One Acre fund-Tubura basinye amasezerano y’ubufatanye agamije kwegereza abahinzi b’ikawa ifumbire mvaruganda mu buryo buhoraho kandi buboroheye.

ibi bikorwa bizakorerwa mu turere tw’intara y’amajyepfo n’amajyaruguru aho ubuhinzi bw’icyayi n’ikawa bifite uruhare runini mu mibereho y’abaturage n’ubukungu bw’igihugu. aya masezerano ni intambwe ikomeye mu kurushaho gufasha abahinzi kubona ifumbire ku gihe mu bwinshi, kandi ku giciro cyoroheje.ubufatanye bugamije kuzamura umusaruro w’ikawa n’ubwiza bwayo bityo bigafasha mu kongera agaciro k’iyo kawa ku isoko mpuzamahanga. NAEB ivuga ko iyi gahunda izagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’abahinzi no gushyigikira gahunda ya leta yo guteza imbere ubuhinzi bujyanye n’igihe.binyuze muri ubu bufatanye abahinzi bazajya bahabwa amahugurwa ku ikoreshwa ry’iyo fumbire, banagezweho ibikoresho byoroshya ubuhinzi nk’imashini n’amapompe, byose bigamije gutuma umusaruro w’ikawa ugera ku rwego mpuzamahanga.ubuyobozi bwa NAEB bwatangaje ko ubu ari uburyo bwo guteza imbere ubufatanye hagati ya leta n’abikorera mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije ubuhinzi bw’ikawa, nk’ibura ry’ifumbire n’izamuka ry’ibiciro byayo ku isoko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *