Hari igihe umukobwa agutera urujijo. Aravuga neza, agaseka, agasubiza messages zose, rimwe na rimwe akanakugaragariza ko agufitiye icyizere. Ariko mu mutima wawe hakazamo ijwi rikakubaza uti: “Ese arankunda koko, cyangwa ni ukunyereka urugwiro gusa?”
Umusore umwe yatugejejeho inkuru y’ukuntu yatangiye kubona ibintu yitaga ibisanzwe bifite uburemere budasanzwe. Yaranditse ati:
“Twari tuziranye bisanzwe. Nta kindi nari mbyitayeho uretse kuba umuntu arimo ubugwaneza. Nigeze kumubwira ko iyo mfite ibibazo mvuga gake. Nabivuze nko guca hejuru, sinari nizeye ko yabizirikana. Hashize igihe, umunsi umwe ndaceceka. Atangira kumbaza ati: ‘None se ko wacecetse, urumva umeze ute?’ Icyo gihe nabonye ko atari umuntu upfa kuvuga gusa. Yari umuntu utembera mu mutima wanjye, atitaye ku byo nerekana inyuma.”
Yakomeje atubwira uko umunsi umwe yari ari mu kazi kenshi. Ntiyigeze amuvugisha nk’uko bisanzwe. Ariko umukobwa yaje kumwandikira agira ati: “Nzi ko uri busy, ariko nashakaga kukubwira ko ngutekereza.” Ayo magambo atari menshi, ariko afite ishingiro rikomeye, yamweretse ko uwo mukobwa atamwibuka iyo yishimye gusa, ahubwo amwitaho mu buryo bwagutse.

Yigeze kugira umubabaro watewe n’icyemezo yicuza kuba yarafashe nabi. Ubwo yabiganiraga na we, ntiyamucira urubanza. Ahubwo yaramubwiye ati: “Kwicuza bivuze ko uri umuntu wumva. Ntabwo wakwirenganya , ahubwo warize ,bifate nkisomo ry’ubuzima utazasubiramo ukundi.” Ibyo byamukoze ku mutima, kuko ntabwo ari buri wese ubasha kuguha amagambo yubaka mu gihe wowe wisanze mu bwigunge.
Hagize igihe uwo mukobwa amubwira ko yifuza ko basobanukirwa ibintu kimwe,. Yaramubwiye ati: “Ndifuza kumenya niba twumva ibintu kimwe, kugira ngo ntakubabaza.” Icyo gihe yumvise ko atari umubano ushingiye ku gukundana gusa, ahubwo ko harimo icyubahiro gikomeye ku marangamutima.
Ibyinshi byakomeje kumwereka ko aho byari bigeze bitari urukundo rushushanya. Rimwe hashize iminsi batabonana, Ariko ndamubaza nti ese umeze neza?umukobwa yaramubwiye ati: “Nshimishwa n’uko ukibuka kumbaza ibyo. Si buri wese ubyitaho.” Ntiyari amushimiye ku kuba yaramuhaye impano, ahubwo ku kuba yaramuhaye umwanya no ugutekereza.
Ibyo bintu byose yabyitaga utuntu duto, ariko byahindutse ishusho ifatika y’urukundo ruri kubakwa ku kinyabupfura, ku kwitabwaho no ku gukundana bidashingiye ku magambo meshi.
Urukundo nyakuri ntirubonekerwa mu byavuzwe gusa. Rugaragarira mu buryo umuntu akwiyumvamo iyo ucecetse, iyo uri kure, iyo wumva ko nta kintu kinini witanzeho. Iyo umukobwa ashoboye kukwereka ko akwitayeho mu gihe nta kindi wakora, uba ugeze ku marembo y’urukundo rufite agaciro.
Inkuru ye ikwigisha ko urukundo si amagambo, si ibisubizo byihuse muri inbox, si amafoto meza yo kwishimisha. Urukundo ni umuntu ugukomanga ku mutima igihe abandi bose bakeka ko uri sawa. Ni uwo muntu utekereza ko ushoboye no mu gihe wowe wibwira ko wabaye intege nke.