NEL NGABO YAMAZE GUSHYIRA HANZE INDIRIMBO IRATA IBIGWI BY’ UMUKURU W’IGIHUGU.

Mugihe amatora y’umukuru w’ igihugu azaba tariki ya 15 Nyakanga 2024 arimbanije abantu bose mu ngeri zose bakomeje kwitegura aya matora Harimo n’ abahanzi.

Abahanzi batandukanye bagaragaye bateguza ibihangano byabo bishimangira umusanzu wabo mumatora y’ umukuru w’Igihugu azaba muri nyakanga, Mubamaze gushyira ibihangano byabo hanze Harimo umuhanzi Sean brizz, Gauchi na Fireman bishyize Hamwe bakora igihangano bise “amahitamo yange”.

Umunyarwenya Mitsutsu nawe utarumenyerewe cyane muri muzika, Yagize gutya muminsi yashize nawe ashyira igihangano kiwe Gisingiza ibigwi by’ umukuru w’ Igihugu Perezida paul Kagame muricyo Gihangano we yumvikana avugako ijwi ryiwe azariha umukuru w’Igihugu ndetse ko nabamwumva bagomba Kwitabira Rwose Gutora umukuru w’ Igihugu.

Kuri uyu umugoroba rero nibwo umuhanzi Nel Ngabo ubarizwa munzu itunganya umuziki Ya Kina Music iyoborwa na Producer Clement ashyize hanze igihangano kirata ibigwi n’ imyato by’umukuru w’ Igihugu cyacu cy’ U Rwanda Perezida Paul Kagame.

Ni indirimbo nubundi Twari tumenyereye yitwa “NYWE” Niyo umuhanzi Rwangabo Nelson( NEL NGABO) Yasubiyemo ibyo tuzi nka Remix nubundi ayita “NYWE PK 2024.”Ni indirimbo Yagizwemo uruhare Nabanga mubijyanye numuziki batandukanye, Aho mukwandikwa yagizwemo uruhare na Producer clement Hamwe na Danny Vumbi nubundi itunganywa muburyo bw’ amajwi na Clement, Amashusho yatunganyijwe na Director Gad umaze kumenyerwa mugutunganya neza amashusho y’ ibihangano bitandukanye Hano mugihugu Cyacu Cy’ U Rwanda.

Umuhanzi Bruce melodie nawe umaze kuba ikimenyabose Hano mu Rwanda nawe ubwo yarabajijwe n’ umunyamakuru wa 1:55 a.m Media kumusanzu we azatanga mumatora y’ umukuru w’ Igihugu,

Yavuzeko afite Indirimbo Yateguye afatanaije n’umuhanzikazi Bwiza Emerance ikaba Itarasohoka ariko irimo Gutunganywa muburyo Bw’Amajwi n’amashusho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *