Netanyahu arasaba ubufasha, Iran yo ntiyemera ibiganiro

Mu gihe intambara hagati ya Isirayeli na Iran ikomeje gukaza umurego, Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, yatangiye gusaba Amerika n’Uburayi kugira icyo bakora ngo bahagarike gahunda ya nucleaire ya Iran. Netanyahu avuga ko igihugu cye kiri mu “kibazo gikomeye” ndetse ko gikomeje guterwa impungenge n’ibitero byateguwe na Iran.Ku rundi ruhande, Iran yamaganye ibyo biganiro byose, ivuga ko “nta mishyikirano ishoboka mu gihe hakomeje ibitero bya gisirikare”. Iran yanatangaje ko ishobora no kuva mu masezerano mpuzamahanga abuza gukwirakwiza intwaro za kirimbuzi (NPT).Uburayi kurubu buri kugira impungenge zikomeye aho busaba impande zombi gushyira imbere inzira ya diplomasi, mu gihe amerika yagaragaje ko yahisemo gukomeza gufasha Isirayeli mu bijyanye n’umutekano.iyi ntambara ikomeje gushyira akarere mu kaga gakomeye, ndetse impuguke z’umutekano zemeza ko iramutse idaciwe intege vuba, yazagira ingaruka ku mahoro y’isi yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *