
Tariki ya 28 Gicurasi 2025 ni umunsi w’agahinda ku bakunzi b’ubuvanganzo ku Isi hose, cyane cyane muri Afurika. Umwanditsi w’ikirangirire w’umunya-Kenya, Ngũgĩ wa Thiong’o, yapfuye afite imyaka 87. Urupfu rwe rwemejwe n’umukobwa we, Wanjiku wa Ngũgĩ, unamushimira kuba “yarabayeho ubuzima bwuzuye kandi yararwanye intambara nziza.”
Ngũgĩ wa Thiong’o yari intwali mu rugamba rwo guharanira indimi n’umuco by’Afurika, umunyabwenge wagaragaje ubutwari bwo kwandika mu Gikuyu, ururimi rwe kavukire, mu gihe abandi banditsi benshi bahitagamo icyongereza. Yagize uruhare rukomeye mu gusobanura ingaruka z’ubukoloni n’ukuntu bwakomeje kwigarurira ibitekerezo n’imitekerereze y’Abanyafurika.
Ibitabo n’Impinduramatwara:
Ngũgĩ yanditse ibitabo byinshi byagize uruhare rukomeye mu mpinduramatwara y’ubwenge muri Afurika, birimo:• Weep Not, Child (1964) – igitabo cya mbere cyanditswe n’Umunya-Kenya mu cyongereza.• Petals of Blood (1977) – yacyanditse agaragaza ruswa n’akarengane nyuma y’ubwigenge.• Decolonising the Mind – igitabo cyahinduye uko isi ibona uruhare rw’indimi z’abazungu muri Afurika.• Wizard of the Crow (2006) – igitabo cyanditswe mu Gikuyu, kigaragaza ubutegetsi bw’igitugu mu buryo bwa satire.

Ubuzima n’Ubuhunzi
Mu 1977, yaje gufungwa azira igitabo cye n’ikinamico ye Ngaahika Ndeenda (I Will Marry When I Want), byamaganaga ubutegetsi bubi. Yahise ahitamo kwandika gusa mu rurimi rw’iwabo, akajya no mu buhungiro mu Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakomeje kwigisha no kwandika kugeza apfuye.Yasize umugore we, Njeeri, n’abana icyenda, bane muri bo bakaba na bo barahisemo inzira y’ubwanditsi.
Ngũgĩ wa Thiong’o azibukwa nk’intwari itarigeze ihwema guharanira ko Abanyafurika bumva agaciro kabo, bakiyandikiraho amateka yabo, bakavuga indimi zabo, kandi bakumva ko bafite uburenganzira bwo gutekereza badakandamijwe.

