Ni Bande Batemerewe Gukora Imyitozo Ngororamubiri?

Twese tuzi ko gukora imyitozo ngororamubiri ari byiza ariko muri iyi si y’ubu yihuta, akenshi tubura umwanya. Akazi kenshi, gahunda nyinshi, n’umunaniro udashira. Ariko inkuru nziza ni uko imyitozo ngororamubiri kuyikora iminota mike ku munsi bifite akamaro kanini mu buzima.

Imyitozo ngororamubiri igufasha kuguma ku biro byiza, ikakurinda indwara z’umutima, igafasha isukari yo mu maraso kuguma ku rugero rwiza, ikanagufasha kugira imitsi n’amagufa bikomeye. Irinda diyabete, kanseri zimwe na zimwe, ndetse ikongera amahirwe yo kurama.

Ikindi kandi, ifasha gutuza, kugabanya stress no kugira ibitekerezo bihanitse. Igufasha gusinzira neza, ikongera imbaraga mu mibonano mpuzabitsina, kandi igatuma wumva wishimye.

Ntutegereze ejo. Tangira uyu munsi,fata umwanya ugende n’amaguru yawe uvuye mu kazi, tegura urugendo n’inshuti, cyangwa se ushake akanya usimbuke umugozi cyangwa ukine n’abana. Buri cyintu cyose ukoze cyangwa buri ntambwe yose igufasha kurinda ubuzima bwawe.

Tangirira ku bikorwa byoroshye: gukora amasuku mu rugo, kugenda n’amaguru aho bishoboka, ndetse no gukina imikino wumva ukunda nko kubyina, koga cyangwa gutembera. Buri gihe ushobora guhitamo kugira ubuzima bwiza ukoresheje utuntu duto.

N’ubwo ikirere gishobora kukubuza kujya hanze ngo ukore imyitozo ngororamubiri, hari imyitozo wakorera imbere y’inzu cyangwa kwifatanya n’itsinda ry’abakora imyitozo kuri televiziyo cyangwa kuri YouTube. Imyitozo ntigira igihe cyangwa ahantu hihariye, wayikorera aho uri hose, uko uhagaze kose.

Ese hari abatemerewe gukora imyitozo? Yego, hari abantu bamwe na bamwe bagirwa inama yo kwitondera cyangwa guhagarika imyitozo ngororamubiri, nk’abarwaye bikomeye umutima, abari mu bihe bikomeye byo gukira ibikomere cyangwa abagore batwite bafite ibibazo byihariye by’ubuzima. Icyakora, na bo baba bagirwa inama n’abaganga ku bwoko bw’imyitozo bubakwiriye kurusha kuyibabuza burundu. Ni yo mpamvu kujya kwa muganga mbere yo gutangira imyitozo ari ingenzi mu gihe wumva ufite impungenge z’ubuzima bwawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *