Ni Gute Umugore Utwite Yabungabunga Ubuzima bw’Umwana Uri mu Nda?

Gutwita ni urugendo rukomeye kandi rudasanzwe mu buzima bw’umugore. Kugira amakuru ahagije y’ibyo ugomba gukora n’ibyo ukwiye kwirinda mu gihe utwite ni ingenzi cyane kugira ngo wowe n’umwana wawe mugire ubuzima buzira umuze. Dore bimwe mu byo ugomba gukora n’ibyo ugomba kwirinda.

Ugomba gufata ibikungahaye kuri vitamin D kuko ifasha mu mikurire y’amagufa, amenyo n’imikaya y’umwana. Iyi iri muri zimwe zigomba gufatwa nk’inyongera, usibye kurya neza.

Ugomba kurya indyo yuzuye irimo imbuto, imboga, inyama, ibinyampeke n’amata bifasha umubiri wawe n’uwo utwite kubona intungamubiri zose zikenewe. Niba ubona kurya indyo yuzuye bikugoye.

Gukora imyitozo ngororamubiri yoroshye ni ingenzi. Ushobora gukora nk’urugendo n’amaguru, yoga cyangwa koga kuko bifasha umubiri wawe gukomera, bikagufasha gusinzira neza, gutuza mu mutwe no kugabanya umunaniro. Ntugomba gukora siporo ikomeye, ahubwo ukora bike buhoro buhoro bitewe n’uko

Kurikirana imyitwarire y’umwama.Umwana akunze gutangira kunyeganyega hagati y’ibyumweru 18 na 24. Niba imigendekere ye yahindutse, yagabanutse cyangwa utamwumva, saba ubufasha bwihuse kwa muganga.

Kuryamira uruhande cyangwa urubavu byongera amahirwe y’uko umwana avuka neza kandi bigabanya ibyago byo gupfa akiri mu nda. Niba usinziriye hanyuma ukisanga waryamiye inda, uhindukire utuje.

Gutwita bijyana no guhinduka kw’amarangamutima, rimwe na rimwe ukumva ubabaye cyangwa wacitse intege. Ariko niba ibyo byiyumviro bimaze igihe kinini cyangwa ikakubangamira cyane, saba ubufasha. Abagore 1 kuri 5 bagira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu gihe batwite cyangwa nyuma yo kubyara. Kuganira n’umujyanama cyangwa muganga birafasha cyane.

Fata inkingo nk’uko abaganga baziguhitirishamo Kandi witabire gahunda zo kwa muganga. Ibi bigufasha gukurikirana ubuzima bwawe n’ubw’umwana. Hari ibibazo bimwe ushobora kugira utabizi, ariko bikagaragara hakiri kare muri izo gahunda.

Ibyo Ugomba Kwirinda mu Gihe Utwite

Ntukarye ibiryo byinshi mu gihe utwite. Umwana wawe azakura neza n’iyo wowe utarya cyane. Gufata ibiryo byinshi kurenza ibisanzwe bishobora ku gutera umubyibuho ukabije. Mu mezi ya nyuma, niba ukora siporo, ushobora kongeraho 200 kcal ku munsi, bingana n’igice cy’umugati.

Wirinde gutoranya. Iyo waretse kurya ibiribwa bimwe, ushobora kubuza umwana wawe intungamubiri zikenewe. Ahubwo kurya indyo yuzuye ni cyo cyiza kuruta byose.

Ntunywe itabi. Kureka kunywa itabi ni kimwe mu bintu byiza cyane wakorera umwana wawe ndetse nawe ubwawe. Itabi ritera ibyago byo gukuramo inda, kubyara imburagihe n’ibindi bibazo bikomeye.

Irinde ibisindisha. Nta rugero na rumwe rw’inzoga rwizewe ko rutagira ingaruka ku mwana. Kunywa inzoga mu gihe utwite bishobora gutera ibibazo birambye ku mwana.


Gutwita ni urugendo rujyana n’ibyishimo n’inshingano. Kugira ubumenyi bukwiye ku byo wakora n’ibyo wa kwirinda bigufasha kugira ubuzima bwiza wowe n’umwana wawe. Jya wumva umubiri wawe, wumve n’umutima wawe, kandi ntutinye gusaba ubufasha igihe cyose wumva hari ikitagenda neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *