Mu buzima bwa buri munsi buri muntu ahora ayoborwa n’ikintu runaka, hari abayoborwa n’amateka y’ahashize, abandi n’ibyo abandi babatekerezaho, hari abayoborwa n’inyungu z’igihe gito, abandi n’ubwoba cyangwa ipfunwe.aha niho hatangirira ikibazo gikomeye buri wese yakwibaza,

“Ni iki kigenga ubuzima bwanjye?”
Rick Warren mugitabo cye cyitwa “Ubuzima Bufite Intego,” agaragaza ko abantu benshi bagerageza kubaho bihutira ibintu, ariko badatekereza ku mpamvu nyamukuru y’ubuzima bwabo.avuga ko iyo umuntu atazi impamvu ariho, ashobora gutwarwa n’ibintu byose, akabaho adafite icyerekezo.icyakora, hari igitekerezo cy’ingirakamaro kivugwa muri icyo gitabo aricyo “Ubuzima burushaho kugira icyerekezo iyo umuntu amenye impamvu ariho”. iyo wibajije icyo uriho ukora kuri iyi si utangira kubaho mu buryo bwagutse, bwuzuye kwiha agaciro.hari abashobora gusanga impamvu mu kwemera Imana, abandi mu gukunda no gufasha abandi, abandi bakayisanga mu bikorwa bihesha abandi ibyishimo. nta nzira imwe kuri bose, ariko hari ihuriro ,buri muntu akeneye kumenya icyo abereyeho, kugira ngo abone amahoro n’icyerekezo kizima .> “Ubuzima butagira intego ni nko kugendera mu mwijima.”( Rick Warren)
icyo twakwibaza twese harimo kwibaza igituma mpaguruka buri munsi?ni iki cyampa ibyishimo birambye, atari ibyakanya gato? ese ndimo kubaho, cyangwa ndaho gusa mbaho ntazi impamvu? rero ubuzima burushaho kugira agaciro iyo ubayeho uzi icyo ugamije. Ushobora kutamenya impamvu yawe uyu munsi, ariko gutangira kubitekerezaho ni intambwe ya mbere ijya ku buzima bufite intego. niba ushobora kumenya ikigenga ubuzima bwawe, ushobora no guhindura icyerekezo cyabwo.

