Nzotanga Fils yamaze gusinya.

Myugariro Ndayishimiye Deudonne Fils bakunze kwita Nzotanga yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Police FC.

Yerekeje muri iyi kipe nyuma y’uko amasezerano y’imyaka ibiri Nzotanga yarafitanye na APR FC arangiye hanyuma Nyamukandagira ntimwongerere amasezerano.

Nzotanga yageze muri APR FC mu mwaka wa 2020, akaba yararanzwe no kwicara ku ntebe ya basimbura cyane dore ko hari Omborenga Fitina nyuma akaza kwicazwa na Byiringiro Gilbert, ibyo biri mu byatumye APR FC itamyongerera amasezerano.

Mu myaka itanu yari amaze muri APR FC yatwaranye nayo ibikombe bitanu, muri bitandatu yatwaye yikurikiranya, batwaye igikombe cyimwe cy’amahoro n’igikombe cy’intwari.

Nzotanga agiye muri Police FC ahasanga Bacca bakinanaga muri APR FC, abo bakinnyi Bose bakaba barazanywe n’umutoza Ben Mousa wanatoje muri APR, kuko yarabifuzaga cyane.

Ikipe ya Police FC imaze gusinyisha abakinnyi batanu, harimo Myugariro Nsengiyumva Samuel wagiye muri Gorilla FC, Kwitonda Allain Bacca, Ndayishimiye Deudonne Fils n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *