
Ikipe ya Olympique Lyonnais yo mu Bufaransa yatsinze urubanza yajuriyemo ku cyemezo cyo kuyimanura mu Cyiciro cya Kabiri mu Bufaransa kubera ibibazo by’ubukungu n’amadeni.
Ibyo bisobanuye ko Lyon izakina mu cyiciro cya mbere cy’umupira wa maguru mu Bufaransa, League 1 umwaka w’imikino wa 2025-2026.

Iyi kipe Kandi izakina irushanwa rya UEFA Europa League muri uyu mwaka w’imikino ugiye gutangira dore yitwaye neza muri shampiyona igakatisha tike ituma yitabira amarushanwa yo ku mugabane w’iburayi.
Lyon iri mu makipe amaze kwegukana shampiyona y’Ubufaransa inshuro nyinshi kubera ko imaze kuyegukana inshuro 7 zose, ikaba yarazitwaye kandi yikurikiranya, ikipe ifite ibikombe byinshi ifite ibikombe 10.
Ikipe ya Olympique Lyonnais yabaye iya 6 n’amanota 57 mu mikino 34 ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cy’ubufaransa Ligue 1, aho byayihesheje itike ya UEFA Europa League. Ni mugihe PSG ariyo yegukanye Ligue 1 ifite amanota 84.