
Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yabwiye abaturage bo mu Turere twa Musanze, Gakenke, Gicumbi, Rulindo na Nyabihu ko kwiyamamaza n’amatora muri rusange, bijyana n’impinduka nziza zifuzwa n’Abanyarwanda.
Ni ubutumwa yahaye ibihumbi by’abanyamuryango bari bateraniye i Busogo mu Karere ka Musanze, ahatangirijwe ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe hagati ya tariki 14-16 Nyakanga 2024.
Ati “Iyo ubikora (kwiyamamaza) mu mitima y’abantu haba harimo politiki yo gushaka guhindura u Rwanda, ubuzima bwarwo, ubw’abarutuye kugira ngo birusheho kuba byiza bibe nk’iby’ahandi cyangwa binarenge.”
