Mu muhango udasanzwe wabaye ku wa 28 Nyakanga 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifatanyije na Masai Ujiri, umuyobozi w’umuryango Giants of Africa, mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Zaria Court, inyubako nshya ya siporo iherereye mu Murwa Mukuru Kigali.

Iki gikorwa cyari kirimo ikiganiro cyihariye cyiswe “Fireside Chat” hagati ya Perezida Kagame na Masai Ujiri, cyagarutse ku kamaro k’imikino mu buzima bw’urubyiruko, iterambere ry’abaturage, n’umusanzu w’abayobozi b’Afurika mu guteza imbere impano.
Zaria Court ni imwe mu nyubako zigezweho mu rwego rwa siporo ku mugabane w’Afurika. Yubatse mu buryo bugezweho, ifite agaciro ka miliyoni 25 z’amadolari ya Amerika, ikaba ari igice cya gahunda nini yiswe Zaria City, igamije guteza imbere siporo, uburezi n’umuco.

Mu kiganiro cyabo, Perezida Kagame yashimangiye ko siporo atari imyidagaduro gusa, ahubwo ari igikoresho gikomeye mu kwubaka igihugu gifite urubyiruko rufite icyerekezo, ubuzima bwiza n’indangagaciro. Yagize ati:
“Dushyigikiye siporo kuko ituma abantu bagira imbaraga, ikabafasha kugira intego n’imyitwarire myiza. Siporo irarema, ikanubaka. Niyo mpamvu nkomeza gushyigikira ibikorwa nk’ibi.”
Masai Ujiri, washinze Giants of Africa kandi akaba anayobora Toronto Raptors yo muri NBA, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda ku cyerekezo bwihaye mu guteza imbere urubyiruko n’impano zarwo. Yagize ati:
Zaria Court izajya yakira amarushanwa atandukanye y’imikino ya basketball, amahugurwa ku rubyiruko, ndetse n’ibindi bikorwa bijyanye n’iterambere ry’uburezi na siporo. Ubuyobozi bwa Giants of Africa butangaza ko iyi nyubako ari intangiriro y’urugendo rwo kubaka Zaria Africa Sports & Leadership City, izaba icumbi ry’ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha urubyiruko gutera imbere binyuze muri siporo n’ubuyobozi.
Perezida Kagame yagaragaje ko bishoboka gushyigikira impano z’abana bacu. Zaria Court ni ikimenyetso cy’uko Afurika ifite ubushobozi bwo kwihangira ibisubizo biyifitiye akamaro.

Mu gusoza, Perezida Kagame yasabye abandi bayobozi b’Afurika n’abikorera kugira uruhare rugaragara mu gufasha urubyiruko, kuko ari rwo mizero y’ejo hazaza. Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bigaragaza icyerekezo Afurika igomba kugenderaho: kwiyubakira ubushobozi bushingiye ku baturage bayo, cyane cyane urubyiruko.
Zaria Court i Kigali yabaye urubuga rw’ibiganiro, icyizere n’icyerekezo. Ubu ni ubutumwa bukomeye bw’uko siporo ishobora kuba imbarutso y’impinduka nziza muri Afurika.