Ku musozo w’inama ya mbere y’amasezerano mashya ya OMS ku ndwara z’ibyorezo (Pandemic Agreement), Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yashimye by’umwihariko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, kubera ubuyobozi bwe budasanzwe mu kugaragaza no gushyigikira igitekerezo cy’amasezerano yemewe n’amategeko ku rwego mpuzamahanga agamije gukaza ingamba zo kwirinda, kwitegura no guhangana n’ibyorezo by’ubuzima.
Ibi byatangajwe ubwo iyi nama yasozwaga, hagashyikirizwa Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa icyemezo cy’ishimwe, yakiriye mu izina rya Perezida Kagame.

Perezida Kagame azwiho guharanira ko isi igira inzego zihamye n’ubufatanye mu gukemura ibibazo byugarije ubuzima rusange, by’umwihariko ashyira imbere ubufatanye hagati y’ibihugu mu gukumira no guhangana n’ibyorezo byagiye bigaragara ku isi nka COVID-19.
Iri shimwe ryahawe Perezida Kagame ni ikimenyetso cy’uko amajwi y’Abakuru b’Ibihugu bo muri Afurika n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye agira uruhare rukomeye mu kuvugira inyungu z’abatuye isi muri gahunda z’ubuzima.
Iyi nama ya mbere ku masezerano ya OMS ku ndwara z’ibyorezo yitezweho gutanga umurongo usobanutse, ubufatanye buhamye, n’amabwiriza yemewe n’amategeko ku rwego rw’isi mu bijyanye no guhangana n’ibyorezo by’ubuzima.

