Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi basoje inshingano mu Rwanda

Kigali, tariki ya 24 Nyakanga 2025 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye kuri uyu wa Kane muri Village Urugwiro ba Ambasaderi babiri basoje inshingano zabo mu Rwanda.

Abo ni Antoine Anfré, wari uhagarariye igihugu cy’u Bufaransa, na Hazza Mohammed Falah Kharsan AlQahtani, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Mu kiganiro cyabereye muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yashimiye aba bayobozi bombi uruhare bagize mu guteza imbere umubano w’u Rwanda n’ibihugu byabo.

Ambasaderi Antoine Anfré asoje manda ye nyuma y’imyaka myinshi aharanira gusubiza ku murongo umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, by’umwihariko ashyira imbaraga mu bufatanye mu burezi, ubukungu no guharanira ukuri ku mateka.

Ambasaderi Hazza AlQahtani, na we yibanze ku guteza imbere imikoranire y’u Rwanda na UAE, cyane cyane mu bijyanye n’ishoramari, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga.

Asoza ibi biganiro, Perezida Kagame yabifurije ishya n’ihirwe mu nshingano nshya bagiye gukomeza, anizeza ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya n’ibihugu byabo mu gushimangira umubano ushingiye ku nyungu rusange n’ubwubahane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *