Perezida Kagame yifatanyije n’Itsinda ry’Impuguke ku Isakazabumenyi ku Isi mu kwizihiza imyaka 15

Kuri iki Cyumweru nimugoroba muri Village Urugwiro, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifatanyije n’Itsinda ry’Impuguke ku Isakazabumenyi ku Isi (Broadband Commission for Sustainable Development) mu muhango wo kwizihiza imyaka 15 iri tsinda rimaze rishyira imbere gahunda yo kugeza internet kuri bose ku Isi.Perezida Kagame, umwe mu bayoboye iri tsinda ku rwego mpuzamahanga, ahuriye kuri uwo mwanya na Carlos Slim, umuherwe w’umunya-Mexique uzwi cyane mu bijyanye n’itumanaho.Iki gikorwa cyayobowe na Doreen Bogdan-Martin, Umunyamabanga Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Itumanaho (ITU), washimye uruhare rwa Perezida Kagame mu guteza imbere ikoranabuhanga nk’imwe mu nkingi z’iterambere rirambye.

Iri tsinda ryashinzwe mu mwaka wa 2010 rigamije gushishikariza ibihugu n’abikorera gushora imari mu isakazabumenyi, kugira ngo buri wese abashe kugera ku ikoranabuhanga rigezweho, by’umwihariko internet yihuta kandi iciriritse. Perezida Kagame akunze kugaragaza ko ikoranabuhanga ari inkingi ikomeye mu guhindura ubuzima bw’abantu, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yongeye gushimangira ko kugera kuri internet ku baturage bose atari uburenganzira gusa, ahubwo ari n’isoko y’amahirwe n’iterambere.Uyu muhango wabaye ku munsi wo ku Cyumweru, tariki ya 6 Nyakanga 2025, uba n’umwanya wo gusubiza amaso inyuma ku byagezweho mu myaka 15 ishize, no gutegura icyerekezo gishya cy’imyaka iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *