Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yabitswe Ari muzima n’abari binjiriye konti ya Polisi ya X

Nyuma y’uko konti ya Polisi y’igihugu cya Tanzania (Tanpol) yinjiriwe n’abataramenyekana, bagatangaza ko Perezida Samia Suluhu Hassan yitabye Imana, ndetse bagatanga n’ubundi butumwa mu buryo bwa Live, Leta ya Tanzania yahagaritse by’agateganyo urubuga nkoranyambaga rwa X rwahoze rwitwa (Twitter).

Urubuga Netblocks rwatangaje ko ku wa 20 Gicurasi 2025, abafite internet y’ibigo byose by’itumanaho bikorera muri Tanzania batashoboraga gukoresha urubuga X

Polisi ya Tanzania yatangaje ko amakuru yanyujijwe kuri konti yayo ya X ari ibinyoma, kandi ko idashobora gutangaza Amakuru nka yo ibinyujije mu miyoboro y’itumanaho yayo.

Yagize iti “Mu gihe turi gushakisha abihishe inyuma y’iri tangazwa ry’amakuru y’ibihuha turasaba abaturage kutayaha agaciro kandi ntibayakwirakwize mu gihe yabageraho. Ingamba zikomeye zizafatirwa abayateguye n’abakomeza kuyakwirakwiza.”

Tariki ya 19 Gicurasi 2025 Perezida Samia yatangaje ko hari impirimbanyi zigamije inabi zo mu karere, zishaka kwinjira mu buzima bwite bwa Tanzania, agaragaza ko iguhugu cye kitazabemerera gukora ibyo bishakiye nk’uko babigenza iwabo.

Birakekwa ko ababitse Perezida Samia Suluhu Hassan ari abatarishimiye ubutumwa aherutse gutangaza nyuma y’aho impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abanyamategeko bavuye muri Kenya kugira ngo bakurikirane urubanza rw’umunyapolitiki Tundu Lissu birukanywe na Leta ya Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *